USA yasabye Abadipolomate bayo kuva muri Arabiya Sawudite

USA yasabye Abadipolomate bayo kuva muri Arabiya Sawudite

Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika (USA) yasabye Abadipolomate bayo n’imiryango yabo kuva muri Arabiya Sawudite kubera ibitero bikomeje kugabwa n’inyeshyamba z’Abahouthi.

Kuri uyu wa 22 Ukwakira 2026, BBC yatangaje ko Amerika iteganya gukura imiryango y’abakozi bayo muri za Ambasade n’ibindi biro byayo nkuko Umuvugizi w’iyo Minisiteri Tommy Pigott yabitangaje.

Bavuze ko kandi icyo cyemezo cyafashwe mu gihe ibitero byagabwe byahitanye abantu batatu, abandi umunani bagakomerekera ku kibuga cy’indege cya gisivili kiri mu mujyi wa Dammam.

Mu mezi ashize Amerika yari yongeye kohereza bamwe mu badipolomate bayo mu Karere ko mu Burasirazuba bwo Hagati, ariko bagiye basabwa kuhava nyuma y’ibitero bikomeye byakomeje kugabwa kubera intambara y’icyo Gihugu, Isiraheli na Iran.

Iki cyemezo cyo gukura bamwe mu bakozi n’imiryango yabo mu karere gikurikiye ukwiyongera kw’imirwano muri Yemen na Arabiya Sawudite, n’amakimbirane mu ntambara ya Amerika na Iran, ikomeje kuzambya ubukungu bw’Isi.

Abahouthi ni umutwe witwaje intwaro wo muri Yamen, Igihugu giherereye mu Majyepfo y’i Burengerazuba bw’Aziya, ku nkombe z’Inyanja Itukura n’Inyanja y’Abarabu.

Mu 2014, Abahouthi bigaruriye Umurwa Mukuru Sana’a, bahirika ubutegetsi bwariho, ariko mu 2015, Arabiya Sawudite iyoboye ihuriro ry’ibihugu by’Abarabu yinjiye mu ntambara, ishaka kwirukana Abahouthi no kugarura ubutegetsi bahiritse bwari bwemewe ku rwego mpuzamahanga.

Kuva icyo gihe havutse inzigo bituma Abahouthi bahangana mu ntambara n’andi makimbirane yagiye aba mu bihe bitandukanye.

Ku rundi ruhande byatumye Iran iza gushyigikira Abahouthi, mu gihe Arabiya Sawudite yari imaze igihe ibarwanya bituma amakimbirane muri Yemen atuma ibihugu byo mu Karere bihangana.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Abanyarwanda 419 bigobotoye ingoyi ya FDLR bataha mu rwababyaye 22 Ukwakira 2026 Saa 16:37
  2. The Ben agiye guhurira na Jose Chameleone ku rubyiniro 22 Ukwakira 2026 Saa 16:08
  3. Ngoma: Ubuhinzi bakorera kuri hegitari 265 zuhirwa bwaabahinduriye ubuzima  22 Ukwakira 2026 Saa 15:52
  4. Umuhanzi Nyiranyamibwa azashyingurwa ku wa Gatandatu 22 Ukwakira 2026 Saa 13:30
  5. NPSC yagaragaje ibyuho mu itangwa ry’akazi mu nzego za Leta 22 Ukwakira 2026 Saa 13:07