Umunyamabanga Mukuru wa APR FC, Col (Rtd) Vincent Mugisha, yatangaje ko abakinnyi bafite ishyaka kandi biteguye gukora ibishoboka byose bagakura intsinzi kuri Zamalek SC.
Yabigarutseho mu kiganiro yagiranye n’urubuga rwa You Tube rw’iyi kipe y’Ingabo z’Igihugu nyuma yo kugera i Cairo mu Misiri ku wa 21 Ukwakira 2026.
Muri iki kiganiro Col (Rtd) Vincent Mugisha yavuze ko abakinnyi bacitse intege nyuma y’umukino ubanza wabereye kuri Stade Amahoro, bagatsindwa igitego 1-0, ashimangira ko ubuyobozi bumaze iminsi kubatera imbaraga kugira ngo bazabashe kubona intsinzi.
Ati “Byarababaje kandi tumaze iminsi tubatera imbaraga, tubereka ko hakiri amahirwe y’uko bishoboka. Tubereka ko badakwiriye gutwarwa n’ibyatambutse, ahubwo bakareba imbere.”
Yongeyeho ati; “Abakinnyi bafite ishyaka kandi urareba ukabona ko bashaka gukora ibishoboka byose bakisubiza intsinzi. Urabona ko biteguye kandi bameze neza.”
Uyu mukino wo kwishyura uteganyijwe ku wa Gatandatu, tariki 24 Ukwakira 2026, kuri Cairo International Stadium, Ikipe y’Ingabo izaba isabwa kwishyura igitego ndetse ikarenzaho ibindi.
Ikipe izakomeza hagati yazo zombi, izajya mu matsinda ya CAF Champions League.





Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.
Andika igitekerezo
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE