U Rwanda na Zimbabwe mu bufataye bwimakaza kunoza imiturire ihendutse

U Rwanda na Zimbabwe mu bufataye bwimakaza kunoza imiturire ihendutse

Nyuma y’amasezerano y’ubufatanye mu guteza imbere imiturire yasinyiwe i Kigali  hagati y’u Rwanda na Zimbabwe ku wa 16 Gicurasi 2023, ibihugu byombi byatangiye guhererekanya ubunararibonye mu kongera imiturire ihendukiye buri wese, igezweho kandi irambye.

Intumwa z’u Rwanda ziri mu ruzinduko rw’iminsi itandatu muri Zimbabwe mu rwego rwo kurushaho gusesengura uburyo ubwo bufatanye bwatangijwe bwabyazwa umusaruro mu nyungu z’abaturage b’ibihugu byombi. 

Ku wa Gatatu tariki ya 14, izo ntumwa zasuye Minisitiri w’Imiturire n’Ibikorwa Remezo, Prof. Paul Mavima kugira ngo barusheho gusobanurirwa buinshi ku miturire yo muri Zimbabwe n’icyo u Rwanda rwayigiraho.

Iryo tsinda ry’abayobozi batatu rirangajwe imbere n’Umuyobozi Mukuru wungirije w’U Ikigo cy’u Rwanda gishinzwe guteza imbere Imiturire (Rwanda Housing Authority/ RHA), Nsanzineza Noel, akaba ari kumwe n’Umuyobozi ushinzwe kunoza Imiturire Iciriritse, Ahabwe Emmanuel na Kananga Eric, Impuguke mu by’Umukungu bujyanye n’Iterambere ry’Imijyi akaba n’umuvugizi w’amasezerano yasinywe hagati y’ibihugu byombi. 

Nsanzineza yavuze ko uruzinduko rwabo muri Zimbabwe rwibanda ku kwigira kuri Zimbabwe ibirebana n’uruhererekane rw’imiturire, ati: “Gutunganya imiturire irambye biyoboye ubufatanye n’ubutwererane bw’ibihugu byacu. Ubutumwa turimo hano buzamara iminsi itandadu tuzaba dusura site zitandukanye z’ubwubatsi zigamije kugeza imiturire ihamye ku baturage ba Zimbabwe.”

Yakomeje avuga ko bazagirana ibiganiro n’abahagarariye ibigo bitandukanye, inzego zinyuranye na Minisiteri, aho bazasangira ubunararibonye mu buryo bashobora gukemura ibibazo by’imiturire mu buryo burambye. 

Mu bindi bibagenza harimo kugenzura ibikoresho by’ubwubatsi, uburyo imishinga y’ubwubatsi iterwa inkunga, ubufatanye hagati y’abikorera na Leta ndetse n’uburyo hasanwa imiturire yangiritse cyangwa yashaje. 

Nsanzineza yavuze ko Guverinoma y’u Rwanda itera inkunga imishinga y’imiturire binyuze mu bufatanye bwayo n’abikorera, aho itanga nkunganire mu kiguzi cyo kubaka imihanda, gutunganya ubutaka, amashanyarazi ndetse n’amazi kugira ngo ikiguzi cy’imiturire kigabanyuke, n’icyuho cy’inzu zo guturamo 150 000 zikenerwa buri mwaka kigabanyuke. 

Yakomeje agira ati: “Guverinoma y’u Rwanda kandi ireba amahirwe yose ahari mu kugabanya urwunguko ruhanitse ku bubatsi ndetse n’abagura inyubako. Ubungubu uburyo buhari bwo gutera inkunga turimo gukoresha ni ubufatanye bukorwa hagati ya Leta n’abikorera (PPP), ariko turimo kureba n’andi mahirwe ashoboka nko guhanga Ikigega cy’Igihugu cyo guteza Imbere Imiturire.”

Minisitiri Prof. Mavima avuga ko amasezerano ibihugu byombi byasinyanye afungura amarembo yo guhererekanya ubumenyi n’ubunararibonye.

Yagize ati: “Duha agaciro u Rwanda nk’uko tugaha ibindi bihugu bya Afurika byagaragaje umwihariko mu gutanga ibisubizo, by’umwihariko mu kunoza imiturire y’abaturage.”

Prof. Mavima yakomeje avuga ko Zimbabwe yifuza kwigira ku buryo u Rwanda ruteza imbere imiturire inoze kandi iciriritse, mu gihe rurimo gushyira mu bikorwa gahunda y’Iterambere ry’imijyi ndetse n’ibirebana no guteza imbere imiturire igenewe abaturage binjiza amafaranga make. 

Yavuze ko uretse u Rwanda, barimo kwigira no kuri Kenya na Botswana, bikazabafasha kurushaho kunoza Politiki igenga gahunda y’Iterambere ry’Imijyi batangiye gushyira mu bikorwa. 

Yavuze kandi ko biteguye gusangiza u Rwanda Politiki ya Zimbabwe yo gutuza abaturage ndetse n’uburyo ishyirwa mu bikorwa bayobowe n’imvugo y’ururimi rwitwa Shona igira iti: “Nyika inovakwa nevene vayo”, ugenekereje mu Kinyarwanda ni: “Igihugu cyubakwa na bene cyo.”

Prof Mavima ati: “Hari umubare munini w’inyubako bazibonera. Muri zo harimo umushinga wo kwagura inyubako ya Dzivaresekwa, uwa Madokero na Knock Mallock, izafasha aba bashyitsi kwibonera uburyo Leta n’abikorera batangamo ibisubizo by’imiturire, ikoranabuhanga rigezweho ririmo iritunganya imyanda ikavamo biogaze n’ifumbire ndetse n’uburyo bwo kuyobora no gutunganya amazi.”

Umwihariko Zimbabwe u Rwanda rwakwigiraho mu miturire ni uguhuza kubaka inzu zihendutse kandi za kijyambere, gutunganya imiturirwa mu buryo bukomatanyije no kurengera ibidukikije mbere y’uko abaturage bayijyamo, gukoresha neza ubutaka no gufatanya na ba rwiyemezamirimo.

Zimbabwe kandi izwiho gukoresha neza ubutaka hubakwa inzu z’amagorofa, inzu zihurijwe hamwe n’imiturirwa ivanze n’ibikorwa by’ubucuruzi. Ibyo bijyana n’ikoranabuhanga rigezweho mu gutunganya amazi yanduye akongera gukoreshwa no gutunganya imyanda yo mu bwiherero ikavamo ingufu n’ibindi bikoresho by’agaciro.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1.  Musanze: Abashaka kubakisha ibiti mu Kinigi bihanangirijwe  15 Ukwakira 2026 Saa 17:38
  2. U Rwanda ni umuturanyi ugutera kwifuza ababyeyi beza- Dr Okello 15 Ukwakira 2026 Saa 15:42
  3. Abanyeshuri bo mu bigo 220 barigishwa indangagaciro z’ubutwari 15 Ukwakira 2026 Saa 15:12
  4. Rwanda Premier League yafatiye ibihano Kigali FC na Gicumbi FC 15 Ukwakira 2026 Saa 14:52
  5. RDC: Abiciwe ababo i Beni bamaze imyaka 12 basaba ubutabera  15 Ukwakira 2026 Saa 14:35