Abaramyi Vestine na Dorcas bashyize hanze amashusho y’indirimbo ‘IBIHE’

Abaramyi Vestine na Dorcas bashyize hanze amashusho y’indirimbo ‘IBIHE’

Itsinda ry’abaramyi Ishimwe Vestine na Kamikazi Dorcas bashyize hanze amashusho y’indirimbo bise ‘IBIHE’ bari bamaze igihe bateguje abakunzi babo, bashimangira ibyiringiro bishingira ku butabazi bw’Imana.

Ishimwe Vestine yasangije agace gato k’amashusho y’iyo ndirimbo ku mbuga nkoranyambaga abwira abamukurikira ko indirimbo yose yamaze gusohoka kandi ayibatuye ngo ibakomereze mu kwizera.

Yanditse ati: “Indirimbo ‘IBIHE’ yamaze kugera ku mbuga zicuruza umuziki, mbasabiye ko yabakomereza ukwizera.”

Mu gitero cya mbere, aba bahanzi barararirimbye bati: “Nubwo inzira yari ndende kandi ibimpiga na byo ari uruhuri […] iyo mu kidaturwa nta jwi ryiza numva kure y’ibyo ukunda, ndangariye ubusa, nta muhuza wanjye n’agakiza nsikamiwe n’icyaha. Gutabarwa kwanjye byari inzozi. 

Oya nta gitero na kimwe kizangabwaho, nta gitero na kimwe kizangeraho ntari kumwe n’Umwami wanjye, ya mitwaro urayintuye! Yesu sinzi uko uhinduye ibihe, ubikoze uko wabimbwiye none umutima urahembutse.”

Iyo ndirimbo ikomeza yumvikanisha ukuntu abizera Imana ibitaho kandi ikabatabara mu gihe bugarijwe n’ibigeragezo. 

Mu gitero cya Vestine, yagize ati: “Urongeye uramvuguruye, njye wari warahejwe n’igihe, ubwo intambwe zanjye zikomejwe na we, n’aho nagwa sinzarambarara […].”

IBIHE ni indirimbo yakiriwe neza n’abakunzi babo babigaragariza ahatangirwa ibitekerezo ku rubuga rwabo rwa YouTube.

Ukoresha amazina ya Vumilia- Official yanditse ati: “Murabagirane bakobwa beza, ubwiza bw‘Uwiteka bubarasire Yesu mwiza abarebane ibambe ryinshi.”

Ukoresha amazina ya bawilialphonse1216 yanditse ati: “Ibitero ntibizabura kubagaraho bana banjye. Ariko muhumure Imana irabakunda kandi irabarinze.”

Ni indirimbo batangaje ko yanditse na Dany Mutabazi afatanyije na Niyo Bosco mu gihe amashusho yafashwe akanatunganywa na Chriss Eazy.

Indirimbo ‘IBIHE’ ya Vestine na Dorcas yageze hanze
Indirimbo ‘IBIHE’ yanditswe na Mutabazi na Niyo Bosco
Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Papa Léon XIV agiye kujyanwa mu bitaro 12 Ukwakira 2026 Saa 19:21
  2. Rwanda Premier League yashyizeho uburyo bwihariye bwo kwinjiza abanyabigwi ku bibuga 12 Ukwakira 2026 Saa 17:52
  3. Igororero rya Bugesera ryafunzwe, abagororwa bimuriwe ahandi 12 Ukwakira 2026 Saa 16:43
  4. Abimukira basaga 139 bahitanywe n’impanuka y’ubwato y’umupaka wa Djibouti 12 Ukwakira 2026 Saa 15:23
  5. Algeria yafunze Abanya-Maroc 61 bakekwaho gutegura guhungabanya umutekano 12 Ukwakira 2026 Saa 15:09