Musanze: Isoko rya GOICO ryahiriyemo ibifite agaciro k’asaga miliyari 30 Frw

Musanze: Isoko rya GOICO ryahiriyemo ibifite agaciro k’asaga miliyari 30 Frw

Ubugenzuzi bw’ibanze bwakozwe ku nkongi yibasiye Isoko rya Kijyambere rya GOICO riherereye mu Mujyi wa Musanze rwagati, bwagaragaje ko hangiritse ibicuruzwa n’ibikoresho bifite agaciro ka miliyari zisaga 30 z’amafaranga y’u Rwanda. 

Inkongi y’umuriro ikomeye yibasiye iri soko rya kijyambere ku wa Gatandatu tariki ya 10 Ukwakira, bivugwa ko yaturutse ku muriro w’amashanyarazi w’abasuduriraga ibyuma ku igorofa ya nyuma bari mu bikorwa byo gusana iri soko. 

Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Maurice Mugabowagahunde yahamije iby’icyo gihombo, agaragaza ko iyo nkongi yacubijwe imaze gukongora igice kinini cy’inyubako. 

Amagorofa ane yose y’iri soko ryakoreragamo abacuruzi basaga 2 000 yakongotse uhereye ku yo hejuru, igice cyo hasi gusa ni cyo cyabashije kurokoka ibirimi by’umuriro watangiye uhereye ahagana saa kumi z’igicamunsi. 

Guverineri Mugabowagahunde yagize ati: “Igice cyo hasi cy’inyubako ntabwo cyagezweho n’inkongi, tukaba tunishimira ko nta muntu waburiye ubuzima muri ibi byago. Ibarura ry’ibanze rigaragaza ko ahakongotse hari ibicuruzwa bifite agaciro ka miliyari zisaga 30 z’amafaranga y’u Rwanda, ariko agaciro ka nyako kazatangazwa nyuma yo gusoza kubarura ibyangiritse byose.” Yakomeje atagaza ko iyo nyubako ubwayo ibarirwa agaciro ka miliyari 17 z’amafaranga y’u Rwanda. 

Guverinoma y’u Rwanda yihanganishije abacuruzi bagizweho ingaruka n’ibyo byago, inabizeza ko izabafasha kongera gusana iryo soko n’ubundi bufasha bunyuranye ku bacuruzi bahuye n’ibihombo by’ikubagahu. 

Abitwikiriye amakuba bagasahura banenzwe 

Bamwe mu baturage n’abacuruzi bo mu Karere ka Musanze banenze abantu bitwaje ko bagiye gutabara abacururizaga muri iyi nyubako, bakaboneraho umwanya wo gusahura ibicuruzwa aho gufasha ba nyirabyo kubirokora.

Bavuga ko mu gihe bamwe mu bacuruzi bahataniraga gusohora ibicuruzwa mu maduka kugira ngo bidashya, hari abandi babitwaraga bakabijyana kuri moto, cyangwa bakirukanka n’amaguru; bikaba byarongereye igihombo abari basanzwe bahanganye n’ingaruka z’inkongi.

Aba baturage basanga gusahura umutungo w’uwahuye n’ibyago ari ingeso mbi inyuranyije n’indangagaciro z’ubunyangamugayo no gutabarana zikwiye kuranga Abanyarwanda, cyane cyane mu bihe by’amakuba.

Nyandera Eugène, umwe mu baturage wabonye uko ibintu byari bimeze, avuga ko inkongi imaze gufata isoko, abantu benshi bahise bahagera, ariko ko bamwe bazanywe no kwiba abari mu marira ari na ko bagerageza kurokora ibicuruzwa byabo.

Yagize ati: “Hano iri soko ryafashwe n’inkongi ahagana saa kumi ariko nyuma y’iminota 30 abantu bari bamaze kuzura, harimo abantu bakuru, urubyiruko n’abandi. Icyambabaje ni ukubona bamwe bakuraga ibintu mu isoko bitwaje ko baje gutabara, bakabipakira kuri moto bagataha. Bamwe batwaye matela, telefone, ndetse hari n’uwahise ajya kuri moto ya mugenzi we wacururizaga muri iri soko, aza gufatwa.“

Uwayezu André, umwe mu bacururizaga muri GOICO Plaza, na we avuga ko gusahura ibicuruzwa by’abari bahanganye n’inkongi byatumye bamwe batabasha kurokora ibyo bari bashoboye gusohora mu maduka yabo.

Yagize ati: “Birababaje kubona uri mu kaga umuntu akitwaza ko aje gutabara, nyamara ahubwo aje kwiba. Tekereza ko nari ndi mu igorofa ya kane, nkohereza ibicuruzwa byanjye hasi, abandi bagahita babipakira kuri moto. Ikibabaje ni uko atari urubyiruko gusa; wabonaga abantu batandukanye bagamije kwitwarira ibyo bari bakwiye gutabara.”

Ubuyobozi bw’Akarere ka Musanze na bwo bwanenze abahisemo gusahura ibicuruzwa aho kwifatanya n’abandi mu bikorwa byo gutabara. Nsengimana Claudien, Umuyobozi w’Akarere ka Musanze, avuga ko umuntu wakoze ibyo bikorwa ari uwo kunengwa.

Yagize ati: “Uwaba yakoze iryo kosa ryo gusahura aho gutabara akwiye kunengwa, ndetse byaba ngombwa amategeko agakurikizwa. Ni yo mpamvu, kubera ko byagaragaye ko mu kuzimya GOICO hari bamwe basahuraga aho gutabara, twasabye ababashije kugira icyo barokora gukusanya utwabo bafatanyije n’abo bazi kandi bizeye. Utewe aratabarwa, uwagize ibyago agahozwa. Indangagaciro na kirazira by’Umunyarwanda ntibigarukira mu bihe byiza gusa, ahubwo bigaragarira no mu bihe nk’ibi.”

Ubuyobozi burasaba abaturage kurangwa n’ubunyangamugayo, ubumwe no kubahana, bwibutsa ko mu gihe habaye inkongi cyangwa indi mpanuka, buri wese akwiye kugira uruhare mu kurengera ubuzima n’umutungo w’abahuye n’ibyago.

Abaturage batabaye ariko hari abafite imigambi y’ubujura
Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Papa Léon XIV agiye kujyanwa mu bitaro 12 Ukwakira 2026 Saa 19:21
  2. Rwanda Premier League yashyizeho uburyo bwihariye bwo kwinjiza abanyabigwi ku bibuga 12 Ukwakira 2026 Saa 17:52
  3. Abaramyi Vestine na Dorcas bashyize hanze amashusho y’indirimbo ‘IBIHE’ 12 Ukwakira 2026 Saa 17:36
  4. Igororero rya Bugesera ryafunzwe, abagororwa bimuriwe ahandi 12 Ukwakira 2026 Saa 16:43
  5. Abimukira basaga 139 bahitanywe n’impanuka y’ubwato y’umupaka wa Djibouti 12 Ukwakira 2026 Saa 15:23