Abanya Kigali bazindukiye muri Siporo rusange idasanzwe

Abanya Kigali bazindukiye muri Siporo rusange idasanzwe

Abantu biganjemo urubyiruko bayobowe na Minisitiri wa Siporo Nelly Mukazayire, bazindukiye muri siporo rusange idasanzwe izwi nka Car Free Day mu Mujyi wa Kigali, yabaye kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 10 Ukwakira 2026.

Ubusanzwe iyi siporo iba kabiri mu kwezi, ni ukuva buri ku Cyumweru cya mbere n’icya gatatu.

Kuri iyi nshuro ntiyabaye ku munsi wo ku Cyumweru, kuko yari umwihariko yabaye ku munsi wo ku wa Gatandatu, ndetse hiyongeraho n’imihanda mishya yiyongera ku yari isanzwe ikoreshwa.

Abayitabiriye mu turere dutandukanye tugize Umujyi wa Kigali bakoze imyitozo itandukanye irimo kunyonga igare, kwiruka, kubyina, imyitozo ngororamubiri, guterura ibiremereye no gusimbuka umugozi.

Uretse gukora siporo, abayitabiriye kandi baboneyeho umwanya wo kwipimisha indwara zitandura (NCDs) ku buntu, bahabwa inama zizabafasha kurushaho kwita ku buzima bwabo.

Car Free Day yatangijwe muri Gicurasi 2016, ni kimwe mu bikorwa bimaze kumenyerwa mu Mujyi wa Kigali, aho imihanda imwe n’imwe iharirwa abakora siporo mu masaha runaka, imodoka n’ibindi binyabiziga bifite moteri ntibyemererwe kuyikoresha.

Siporo yo kunyoga igare yakozwe
Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Cristiano Ronaldo yahagaritswe mu ikipe y’Igihugu ya Portugal 10 Ukwakira 2026 Saa 16:31
  2. Igitaramo cya Koffi Olomide muri Uganda cyasubitswe ku munota wa nyuma 10 Ukwakira 2026 Saa 15:15
  3. MoYa yishimiye filime Ben’Imana izahagararira u Rwanda muri Oscars 10 Ukwakira 2026 Saa 12:36
  4. Abakiliya n’abafatabuguzi bashima impinduka mu mitangire ya serivisi za REG 9 Ukwakira 2026 Saa 15:48
  5. Minisitiri Dr. Bizimana yashimye ubutwari bwa  Ingabire Marie Immaculée umaze umwaka umwe atabarutse 9 Ukwakira 2026 Saa 12:50