Amavubi vs Kenya: Constantine yateguje gukoresha abakinnyi batabonye umwanya wo gukina

Amavubi vs Kenya: Constantine yateguje gukoresha abakinnyi batabonye umwanya wo gukina

Umutoza w’Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda ‘Amavubi’, Stephen Constantine, yatangaje ko mu mukino umuhuza na Kenya aza kwifashisha abakinnyi batandukanye by’umwihariko abatarabonye umwanya wo gukina mu mikino iheruka.

Ubwo yari mu kiganiro n’abanyamakuru ku mugoroba wo ku Cyumweru, tariki ya 4 Ukwakira 2026, Stephen Constantine,yagize ati “Tuzakina umukino ukomeye kuko gahunda ni ugutsinda.

Kuri iyi nshuro nzifashisha abakinnyi batabonye umwanya wo gukina, kuko bose bakwiriye kwigaragaza kuko ntawamenya ubutaha wabona hari abatagarutse.”

Mu bakinnyi batarabona umwanya wo gukina harimo Hakizimana Adolphe na Niyongira Patient bakina mu izamu, umwe muri bo akaba azasimbura Ntwari utazagaraga.

Abandi batarabona umwanya na muto wo gukina ni Niyigena Clement, Darryl Nkulikiyimana, Uwumukiza Obed, Hamis Hakim, Samuel Gueulette na Joy-Slayd Mickels.

Umukino w’u Rwanda na Kenya, urabera muri Stade Amahoro, kuri uyu wa Mbere, tariki ya 5 Ukwakira 2026, guhera Saa Kumi n’Ebyiri z’umugoroba.

Uyu mukino ugamije kwitegura neza imikino ibiri yikurikiranya Amavubi azakina na Mali mu Itsinda K aho banganya amanota atandatu kuri atandatu mu gihe Cape-Vert na Liberia bafite ubusa bw’amanota. Iyi mikino yombi izakinwa mu Ugushyingo 2026.

Amavubi yakoze imyitozo ya nyuma yitegura umukino wa gicuti na Kenya
Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Miss Iradukunda Liliane yambitswe impeta y’urukundo 5 Ukwakira 2026 Saa 07:14
  2. Calvin Hemery yegukanye icyumweru cya mbere cya ’Rwanda Open M25’ 4 Ukwakira 2026 Saa 19:50
  3. Elayono Worship Family batangaje umwihariko w’igitaramo ‘Ndi Uwe’ bari gutegura 4 Ukwakira 2026 Saa 06:06
  4. U Rwanda rwashenguwe n’urupfu rwa Dafroza Gauthier, waharaniye kugeza mu butabera abakoze Jenoside  3 Ukwakira 2026 Saa 20:11
  5. Ibihe by’ingenzi byaranze imyidagaduro nyarwanda mu myaka 20 3 Ukwakira 2026 Saa 18:56