Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda ‘Amavubi’ y’abatarengeje imyaka 23 (U23) yerekeje muri Sudani y’Epfo, aho izakina na Sudani, mu mukino wo kwishyura w’ijonjora rya mbere ryo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika cya 2027.
Urugendo rw’iyi kipe rwatangiye kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 3 Ukwakira 2026, aho abakinnyi n’abatoza bahagurutse ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali i Kanombe.
Amavubi U23 yahagurukanye abakinnyi 22 bari kumwe n’Umutoza Mukuru, Eric Nshimiyimana.
Mu mukino ubanza wabereye i Kigali, u Rwanda mu mukino ubanza rwatsinze Sudani ibitego 3-0. Ibyo bitego byatsinzwe na Abdoul Niyigena, Honoré Shingiro na Sindi Jesus Paul.
Umukino wo kwishyura uteganyijwe ku wa Kabiri, tariki ya 6 Ukwakira 2026, guhera saa Cyenda z’amanywa.
Ikipe izakomeza hagati y’impande zombi izahura na Cameroon U23 mu ijonjora rya kabiri, rizakinwa mu Ugushyingo 2026.





Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.
Andika igitekerezo
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE