Urwego rw’Igihugu rw’Itangazamakuru mu Rwanda (RBA) na Televiziyo y’Igihugu ya Mozambique (TVM) byashyize umukono ku masezerano y’imikoranire agamije gushimangira ubufatanye mu itangazamakuru, guhanahana ibiganiro n’ubumenyi bw’umwuga.
Aya masezerano yashyizweho umukono ku wa 2 Ukwakira 2026, mu Gihugu cya Mozambique, nyuma y’ubutumire bwa TVM yari yageneye RBA. Itsinda rya RBA ryaturutse mu Rwanda ryari riyobowe na n’Umuyobozi wa Radio za RBA,Uwayo Divin.
Ku ruhande rw’u Rwanda, amasezerano yashyizweho umukono na Ambasaderi w’u Rwanda muri Mozambique, Col. (Rtd) Ndamage Donat, mu gihe ku ruhande rwa Mozambique yashyizweho umukono na Victor Filipe Sinai Nhatitima, Umuyobozi Mukuru wa TVM.
Aya masezerano agamije guteza imbere ubufatanye mu guhanahana ibiganiro, kubishyira mu buryo bw’ikoranabuhanga no gukorana mu bindi bikorwa by’itangazamakuru, hagamijwe kumenyekanisha no guha agaciro umuco, imibereho n’ubukungu by’ibihugu byombi.
Ambasaderi Col. (Rtd) Ndamage Donat yavuze ko aya masezerano azaba urubuga rukomeye rwo gushimangira imikoranire hagati ya RBA na TVM, by’umwihariko mu guhanahana amakuru, guteza imbere ibiganiro by’itangazamakuru, kongerera abanyamakuru ubumenyi bw’umwuga no kongera ubushobozi mu ikoranabuhanga.
Umuyobozi Mukuru wa TVM, Victor Filipe Sinai Nhatitima, yashimiye intumwa z’u Rwanda ku bwo kwitabira ubutumire, avuga ko aya masezerano atagamije gusa ubufatanye hagati y’ibigo by’itangazamakuru, ahubwo anatanga amahirwe yo kurushaho guhuza u Rwanda na Mozambique binyuze mu itumanaho, umuco no gusangira ubumenyi.
Yavuze ko ubu bufatanye buzafasha mu guhanahana ibiganiro, ubunararibonye n’ubumenyi bw’umwuga mu itangazamakuru, gutunganya ibiganiro bya televiziyo, ubukerarugendo, uburezi, udushya mu ikoranabuhanga, impinduka mu ikoranabuhanga rya murandasi n’imicungire y’ibitangazamakuru.
Aya masezerano ateganya gushimangira imikoranire y’umwuga hagati y’ibigo by’itangazamakuru by’ibihugu byombi, binyuze mu guhanahana amakuru, ubumenyi mu bya tekiniki n’ibiganiro byibanda ku muco.
Biteganyijwe ko ubu bufatanye buzagira uruhare mu kongera ubwumvikane hagati y’abaturage b’u Rwanda na Mozambique, ndetse bugakomeza gushimangira umubano hagati y’ibihugu byombi.







Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.
Andika igitekerezo
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE