Ray J. yajyanwe kwa muganga igitaraganya

Ray J. yajyanwe kwa muganga igitaraganya

Umuhanzi akaba n’umukinnyi wa filime w’Umunyamerika, Ray J. yongeye kujyanwa mu bitaro nyuma yo kugira ikibazo ubwo yari ari mu kiganiro yatambutsaga mu buryo bwa ‘Live’.

Ni ikiganiro yakoraga ku mugoroba w’itariki 1 Ukwakira 2026, aho yakoraga kimwe mu biganiro yise yise ‘Rayhab’ amaze iminsi akora aho yari yatangaje ko ateganya kubikora mu minsi 180, icyakora byaje kugenda nabi aremba bitunguranye abo bari kumwe bamwihutana kwa muganga ikiganiro kitarangiye.

Mu mashusho yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye mu ijoro ry’itariki 01 Ukwakira agaragaza Ray J. aryamye, nta mwambaro wo hejuru afite, afite ibyuma by’ubuvuzi byometse ku gituza mbere y’uko ajyanwa kwa muganga, ari kumwe n’abantu batandukanye barimo na Nyina, Sonja Norwood.

Ikinyamakuru TMZ cyatangaje ko Ray J. yagize ikibazo cy’uburwayi bw’umutima nubwo abaganga bari batarabyemeza ariko bakavuga ko amaze igihe ahanganye n’indwara z’umutima.

Ray J. amaze igihe ahanganye n’ibibazo by’ubuzima kuko muri Mutarama 2026, yari yarajyanywe mu bitaro i Las Vegas kubera umusonga n’ububabare bwo mu gituza. 

Nyuma yaho avuga ko abaganga bamubwiye ko umutima we wari ufite ubushobozi bwo gusunika amaraso bwari ku gipimo cya 25% gusa. 

Nyuma y’aho Ray J. yongeye kujyanwa mu bitaro muri Gicurasi 2026, Nyuma yo gukubitwa hasi mu mukino wari wahuje ibyamamare yahuriyemo na ‘Supa Hot Fire’.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Amavubi yageze i Kigali yakirwa mu cyubahiro (Amafoto na Video) 2 Ukwakira 2026 Saa 21:34
  2. Amatora ya Perezida mushya wa FERWAFA yashyizwe muri Mutarama 2027 2 Ukwakira 2026 Saa 14:05
  3. Urubanza rwa DC Clement rwongeye  gusubikwa  2 Ukwakira 2026 Saa 13:12
  4. The Ben yashyizwe mu bahanzi 30 Afurika ihanze amaso 2 Ukwakira 2026 Saa 11:51
  5. Kenya: King Kaka yashyize hanze indirimbo imusubiza mu muziki 1 Ukwakira 2026 Saa 15:24