U Rwanda rwihizihije Umunsi Mpuzamahanga w’Ikawa 

U Rwanda rwihizihije Umunsi Mpuzamahanga w’Ikawa 

Kuri uyu wa 1 Ukwakira 2026, u Rwanda rwifatanyije n’ibindi bihugu byo hirya no hino ku Isi mu kwihiza Umunsi Mpuzamahanga wahariwe ikawa. 

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Guteza Imbere Ibikomoka ku Buhinzi n’Ubworozi byoherezwa mu Mahanga (NAEB) cyatangaje ko uwo munsi usanze iki gihingwa ngenga bukungu kiri ku isonga mu kwinjiriza u Rwanda amadovise menshi igihugu kandi iterambere ry’ubuhunzi bwayo bukomeje kubyara inyungu ku abahanzi bayo.

Imibare iheruka gutangazwa na NAEB, yerekana mu mwaka ushize wa 2025 Ikawa yinjirije u Rwanda miliyoni 148 z’Amadorali ya Amerika asanga miliyari 217 z’amafaranga y’u Rwanda avuye muri toni zisaga ibihumbi 28 zoherejwe mu mahanga.

Ni mu gihe umusaruro w’ikawa woherejwe ku isoko mpuzamahanga kuva ku wa 21 kugeza ku wa 25 Nzeri 2026, ugaragaza ko ari cyo gihingwa cyinjije amafaranga menshi mu bicuruzwa bikomoka ku buhinzi byoherejwe hanze, kuko yinjije miliyoni 4,36 z’Amadolari (miliyari 6,3 z’amafaranga y’u Rwanda) yavuye muri toni 635 zoherejwe.

Umunsi mpuzamahanga w’ikawa washyizweho bwa mbere n’umuryango mpuzamahanga w’ikawa mu 2015 ndetse wemerwa ku mugararo n’Inteko rusange y’Umuryango w’Abibumbye muri uyu mwaka wa 2026.

Muri Gahunda ya Kabiri y’Igihugu yo Kwihutisha Iterambere (NST2), u Rwanda rwihaye intego y’uko mu 2029 ikawa izaba urwinjiriza miliyoni zisaga 115 z’amadolari ya Amerika (miliyari 169,8 Frw), ku mwaka.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Kenya: King Kaka yashyize hanze indirimbo imusubiza mu muziki 1 Ukwakira 2026 Saa 15:24
  2. Umwihariko w’igitaramo ‘Indashyikirwa’ bagiye gukorera i Rubavu 1 Ukwakira 2026 Saa 14:52
  3. Abasura umuhora w’urugamba rwo kubohora igihugu bavuze isomo bahigira 1 Ukwakira 2026 Saa 12:27
  4. Abashoramari berekeje amaso i Huye, amacumbi n’inganda bishobora kwiyongera 1 Ukwakira 2026 Saa 11:53
  5. Diddy yongeye gushyirwa mu kato muri gereza 1 Ukwakira 2026 Saa 11:29