RSSB Tigers yageze muri ½ cy’imikino mpuzamigabane ya FIBA

  • SHEMA IVAN
  • Nzeri 24, 2026
  • Hashize amasaha 2
Image

RSSB Tigers ihagarariye u Rwanda n’Umugabane wa Afurika yageze muri ½ cy’irushanwa rihuza amakipe ahagarariye imigabane ku Isi rya ‘FIBA Intercontinental Cup 2026’, nyuma yo gusoreza ku mwanya wa kabiri mu Itsinda A.

Iyi kipe yabigezeho nyuma y’uko Rytas Vilnius yatsinze Shanghai Sharks amanota 107-66 mu mukino usoza iri tsinda wabaye mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane, tariki ya 24 Nzeri 2026.

Iyi kipe y’u Rwanda yatangiye iri rushanwa itsindwa na Rytas Vilnius amanota 107-89, ariko yisubiza ikuzo mu mukino wa kabiri ubwo yatsindaga Shanghai Sharks amanota 117-115 nyuma y’uko yari yabanje kurushwa ikinyuranyo cy’amanota 19.

Muri ½ RSSB Tigers izahura n’ikipe iba iya mbere mu Itsinda B hagati ya Club Atlético Boca Juniors yo muri Argentine na NBA G League United yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu mukino uteganyijwe ku wa Gatandatu.

RSSB Tigers iri gukina FIBA Intercontinental Cup ku nshuro ya mbere nyuma yo kwegukana igikombe cya Basketball Africa League (BAL) 2026.

  • SHEMA IVAN
  • Nzeri 24, 2026
  • Hashize amasaha 2
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE