U Rwanda, Brazil na UK byatangije Ihuriro ry’Inshuti z’Amasezerano ya Kigali 

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Nzeri 24, 2026
  • Hashize amasaha 2
Image

Nyuma y’Imyaka 10 hasinywe Amasezerano ya Kigali avugurura aya Montréal arebana no kurinda akayunguruzo k’imirasire y’izuba, Guverinoma y’u Rwanda, iya Brazil n’Ubwami bw’u Bwongereza (UK) batangije Ihuriro ry’Inshuti z’Amasezerano ya Kigali (Friends of Kigali Amendment), mu kongerera imbaraga ubushake bwa Politiki bwafashije mu gutangiza ayo masezerano. 

Ni ihuriro ryatangirijwe i New York muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika (USA) ahateraniye Inama y’Inteko Rusange y’Umuryango w’Abibumbye (UNGA81) n’Icyumweru cyahariwe guhangana n’ingaruka z’Ihundagurika ry’Ibihe.

Abagize Inshuti z’Amasezerano ya Kigali bitezweho gushyira mu bikorwa ibikubiye muri ayo masezerano no kwagura uburyo bwo gukonjesha butangiza ibidukikije, bakanahuriza hamwe za Guverinoma mu gukomeza umuvuduko w’ubushake bwa Politiki no kugaragaza ibikkorwa bifatika mu myaka 10 iri imbere. 

Ubwo hatangizwaga iri huriro, u Rwanda, Brazil na UK byiyemeje kongera imbaraga mu ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano ya Kigali, kwihutisha bwo gukonjesha uburyo burambye kandi burondereza ingufu, kongera ingengo y’imari ikenewe, kwihutisha ikoranabuhanga no kongera ubushobozi, kuvugurura urwego no kwimakaza ubufatanye n’inzego zitandukanye.

U Rwanda nk’Igihugu kizakira Inama ya 38 Ihuza ibihugu byemeje amasezerano ya Montréal hagati y’itariki ya 2 n’iya 6 Ugushyingo 2026, rukaba runafatanyije na Brazil kuyobora Ihuriro ryita ku guhangana n’Imihindagurikire y’ibihe no Guharanira Umwuka Usukuye (CCAC), rwasabye ibihugu n’imiryango y’abagiraneza kwinjira muri iri huriro ry’Inshuti z’Amasezerano ya Kigali.

Minisitiri w’Ibidukikije, Dr. Arakwiye Bernadette yagize ati: “Dukeneye ibikorwa byo guhangana n’ingaruka z’imidagurikire kurusha ibindi bihe byose. Amasezerano ya Kigali aracyari amahirwe yumvikana tugomba gutangiramo umusaruro. U Rwanda rwiteguye kongera kwakira Isi yose i Kigali mu Nama ya MoP 38, mu gihe twizihiza imyaka 10 y’Isabukuru yo kuvugurura amasezerano no kongera kwiyemeza kuyashyira mu ngiro.”

Mu nama yo ku rwego rwa ba Minisitiri, Ibigo n’Imiryango y’abagiraneza irimo Umuryango witwa Sequoia ufasha mu guhangana n’ingaruka z’ihindagurika ry’ibihe, yatangije ingamba nshya zo kugabanya imyuka mibi yifashishwa mu gukonjesha mu guharanira uburyo burambye bwo gukonjesha. 

Abo bagiraneza biyemeje gutanga inkunga ya miliyoni 100 z’amadolari ya Amerika yo gushyigikira izo ngamba n’Ihuriro rishya rigamije kubahiriza amasezerano ya Montéal. 

Umuyobozi wa ‘Sequoia Climate Foundation’, Christelle Ulman yagize ati: “Umuryango mugari w’abagiraneza urimo gukusanya inkunga yo gushyigikira ibikorwa birwanya ibihumbanya ikirere, bigize 70% by’ibishobora kwirindwa bitarenze mu 2050, harimo no guharanira kwihutishwa ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano ya Kigali hatangwa ibisubizo birambye kandi bitangiza ibidukikije mu gukonjesha muri iki gihe Isi ikomeje kongera ubushyuhe.”

Amasezerano ya Kigali agaragaramo intambwe zo kugabanya imyuka ihumanya ikirere (HFCs) ikoreshwa cyane mu byuma bikonjesha nka firigo, firizeri, ibyuma bikonjesha inyubako n’imodoka n’ibindi, hagamijwe kugabanya ubushyuhe bw’Isi kugera kuri dogere 0,5 z’ubushyuhe bitarenze mu mwaka wa 2100. 

Uku kwiyemeza kuje mu gihe ibikoresho bikonjesha bikomeje gukenerwa ku Isi kurusha ibihe byahise, aho ubushakashatsi bugaragaza ko ibyuma bitanga umwuka ukonje biteganywa kuva kuri miliyari 1,6 mu mwaka wa 2018 bikagera kuri miliyari 5,6 bitarenze mu 2050.  

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Nzeri 24, 2026
  • Hashize amasaha 2
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE