Abagize Indashyikirwa bahishuye icyatumye bahitamo Ruti Joel uzabafasha mu gitaramo

  • MUTETERAZINA SHIFAH
  • Nzeri 23, 2026
  • Hashize amasaha 2
Image

Abagize itsinda ririmba rikanabyina indirimbo gakondo ‘Indashyikirwa’ batangaje icyo bashingiyeho bahitamo Ruti Joel ngo azabafashe gutaramira abakunzi babo mu bitaramo ngaruka kwezi bateganya gukora bavuga ko bashingira ku ntego bafite yo gutanga umurage wo gukundisha gakondo abakiri bato.

Mu kiganiro cyihariye umuvugizi w’iryo tsinda, Inkuba Samu yagiranye na Imvaho Nshya kuri uyu wa Gatatu tariki 23 Nzeri 2026, yasobanuye byinshi kuri icyo gitaramo avuga n’ibyo bashingiraho bahitamo abatumirwa babafasha gutaramira abitabira icyo gitaramo cyabo kimaze kuba ngarukakwezi.

Yagize ati: “Duhitamo abatumirwa badufasha gutarama dushingiye ku ntego y’Igitaramo kuko cyitwa ‘Gakondo Iganze’ twagitekerejeho dusanga dukwiye gutanaga umurage ku bakiri bato wo gukunda gakondoi yacu […]

Niyo mpamvu ku nshuro ya mbere twataramanye na Jules Sentore, muri iki turimo kwitegura tuzafatanya na Ruti Joel, ubutaha ni undi gutyo. Abakiri bato bazafasha urungano rwabo kubyumva neza kurushaho.”

Mu bindi bashingiraho ni ukouba umuhanzi aririmba gakondo kandi na we akunda kwibanda ku butumwa bwibutsa abantu gukunda no gukorera Igihugu.

Ni igitaramo bahisemo ko kizajya kiba kuri buri wa Gatandatu wa nyuma w’Icyumweru ufatwa nk’uwa munsi oukorwaho ibikorwa byo kubaka Igihugu binyuzwa muri gahunda y’umuganda uba hirya no hino mu Gihugu.

Ati: “Ni umunsi Abanyarwanda baramukira mu muganda bakubaka Igihugu, hanyuma nimugoroba tukabataramira tubaririmbira izibafasha kurushaho gukunda Igihugu, zibibutsa indangagaciro na Kirazira by’muco nyarwanda. Kuri ubu tuzasingiza ubutwari bw’Inkotanyi.”

Ubuyobozi bw’Itsinda rya Indashyirwa buvuga atari ngombwa ko ubutwari bw’Inkotanyi bwajya buvugwa gusa ku minsi mikuru yihariye igenwa na Leta kuko n’umutekano u Rwanda rucyesha ubwo butwari uboneka gusa kuri iyo minsi bityo bahisemo kujya bazisingiza iminsi yose kugira ngo buri wese yumve ko ari inshingano kubwigiraho no gusigasira uwo mutekano.

Abagize iryo tsinda bavuga ko bahisemo kwita ibyiciro by’amatike amazina yo mu Kinyarwanda ariyo Urujeni, Intaramanaguhiga, Gakondo iganze, aho byose byitiriwe indirimbo zabo zamaze gushohoka mu zigize umuzingo wa bo, bashimangira ko ari umwihariko wabo ariko kandi bashakaga kugaragaza ko batanakoreshedje indirimi z’amahanga Ikinyarwanda cyabona amagambo meza yo gukoresha.

Biteganyijwe ko igitaramo ‘Gakondo Iganze’ kizaba ku wa Gatandatu tariki 26 Nzeri 2026, muri Kigali Universe mu gihe ibaherukaga gutarama tariki 29 Kanama 2026.

Indashyigikirwa batangaje icyatumye bahitamo Ruti Joel ngo bakorane igitaramo
Ruti Joel azatarama mu gitaramo bise Gakondo Iganze
  • MUTETERAZINA SHIFAH
  • Nzeri 23, 2026
  • Hashize amasaha 2
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE