Iran yasubije USA yayikangishije kuyirimbura

  • KAMALIZA AGNES
  • Nzeri 22, 2026
  • Hashize iminota 48
Image

Umugaba mukuru w’ingabo za Iran, Maj Gen Amir Hatami, yatangaje ko ingabo z’iki Gihugu ziteguye guhangana n’ibitero bishya byagabwa na Leta Zunze Ubumwe za Amerika cyangwa Isiraheli, nyuma yuko Perezida Donald Trump avuze ko mu mahitamo afite harimo no kurimbura Iran.

Maj Gen Amir yatangaje kuri uyu wa mbere tariki ya 21 Nzeri 2026, ko ingabo ze ziteguye neza kandi ziri maso ngo zihangane n’igitero icyo ari cyo cyose gishya cyagabwa n’umwanzi.

Mu mpera z’icyumweru gishize Perezida Donald Trump yavuze ko ari mu gihe cyo gufata umwanzuro ku kibazo cya Iran kandi ko amahitamo afite arimo kuyirimbura burundu, kuyishyiraho igitutu mu bukungu cyangwa kugirana amasezerano y’amahoro.

Perezida Trump kandi yavuze ko yiteguye guhura na Perezida wa Iran, Masoud Pezeshkian mu Nteko Rusange y’Umuryango w’Abibumbye izateranira i New York muri iki cyumweru.

Ibi bibaye mu gihe impungenge zikomeje kwiyongera mu Burasirazuba bwo Hagati ko Amerika ishobora kongera kugaba ibitero bikomeye kuri Iran mu gihe icyo Gihugu nacyo gikomeje guhiga kuzihorera ku bushotoranyi ubwo ari bwo bwose.

Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Isiraheli byatangiye kugaba ibitero kuri Iran muri Gashyantare uyu mwaka biyishinja gukora intwaro kirimbuzi ndetse bisaba ko ibyo bikorwa byahagarara.

Ibyo byatumye ubukungu bw’Isi buzamba nyuma yuko icyo Gihugu cyihoreye ndetse gifunga umuhora wa Hormuz wanyuzwagamo 20% by’ibikomoka kuri peteroli bitumaibiciro bitumbagira.

Mu mpera z’icyumweru gishize Perezida Trump yakangishije Iran kuyirimbura
  • KAMALIZA AGNES
  • Nzeri 22, 2026
  • Hashize iminota 48
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE