Kurwara kanseri ntibikivuze urupfu – Dr. Maniragaba

Kurwara kanseri ntibikivuze urupfu – Dr. Maniragaba

Umuyobozi w’Ishami Rishinzwe Kurwanya Kanseri mu Kigo cy’Igihugu cy’Ubuzima (RBC), Dr. Maniragaba Théoneste akaba n’umuganga mu Bitaro Bikuru bya Gisirikare, yavuze ko abantu bakwiye guhindura imyumvire kuko hari ubushobozi bwo gusuzuma kanseri no kuyivura kandi uko ubuvuzi bugenda butera imbere abantu bakangurirwa kwisuzumisha kuko iyo igaragaye hakiri kare ivurwa igakira.

Ubuvuzi butaratera imbere mu myaka yashize, kwisuzumisha no kwivuza byari bigoye ndetse n’ubushobozi bwo kuyipima no kuyivura nabyo ari uko, gusa kuri ubu si ko bikimeze kandi inavurwa hifashishijwe Mituweli.

Dr. Maniragaba yavuze ko kurwara kanseri bitakivuze urupfu, ati: “Abantu benshi bari bazi ko kurwara kanseri bivuze urupfu, ariko si ko bikimeze, bari bazi ko umurwayi yivuriza hanze, ntabwo ariko bikimeze. Nuwivurije mu gihugu yari azi ko ubuvuyzi akeneye yabusanga i Butaro cyangwa se i Kigali, ubu si ko bikimeze.”

Yakomeje avuga ko ubuvuzi bwa kanseri bwashyizwemo imbaraga ku buryo bwegerejwe abaturage, ati: “Minisiteri y’Ubuzima yakoze ibishoboka byose ngo amavuriro avura kanseri yiyongere kimwe n’izindi ndwara zo zavurwa mu gihugu hose guhera ku bigo nderabuzima. Ku ndwara ya kanseri, ubu abashobora kubagwa babisanga ahantu hatanu nibura harimo Ibitaro bya Butaro, Ibitaro Bikuru bya Kaminuza (CHUK), Ibitaro bya Gisirikare by’u Rwanda, Ibitaro Byitiriwe Umwami Faisal no mu Bitaro bya Kaminuza bya Butare (CHUB).”

Yongeyeho ati: “Ubu ishami rya kanseri rirakora abantu bashobora kwisuzumisha bakabona ibipimo byo kunyura mu mashini zishoboka, sikaneri na MRI birahari, ibipimo bya laboratwari bakabimenya atari ngombwa ko biva i Butare. Mwibaze uri mu Turere tw’Iburengerazuba Rusizi, Nyamasheke, Nyaruguru, abo bantu bose uhereye ku byo turya, ibyo tunywa, imyitwarire ariko noneho niba unashaka kumenya ko umubiri wawe wafashwe ukabonera serivisi hafi.”

Dr. Maniragaba kandi yavuze ko uko imyaka yiyongera, imibare y’abagaragaraho kanseri yiyongera, ariko ari uko ubushobozi bwazamutse kandi imyumvire yahindutse, abantu bisuzumisha.

Yagize ati: “Buri mwaka bigaragara ko kanseri ziyongera ariko si ukwiyongera ku zariho, dukurikiye imibare duhabwa n’abahanga ni uko mu gihugu cyacu mu myaka 10 ishize, nta baganga basuzuma babyigiye bari bahari ndetse nta nubwo twari dufite ibikoresho babona hafi yabo.

Yavuze kandi ko mu myaka 10 ishize, imibare y’abarwayi ba kanseri yikubye inshuro 10. Ati: “Imibare ya 2024/2025 igaragaza ko twageze mu 7 000, mu myaka 10 twagiraga nk’abarwayi nka 700. Impamvu ya mbere ni uko ivuriro ryashoboraga kubisuzuma neza ryari CHUB, haza CHUK ariko ubu noneho yabaye 5 bituma noneho abarwayi bose bashobora gusuzumwa kuko abaganga babasuzuma bahari n’ibikoresho birahari.”

Hagamijwe kwirinda kuremba cyangwa se kudakira, abantu bose basabwa kugana kwa muganga bakajya bisuzumisha uburwayi butaragera kure, kuko gufatirana indwara bitanga amahirwe yo kuyivura hakiri kare, igakira.

Dr Théoneste Maniragaba,Umuyobozi w’Ishami Rishinzwe Kurwanya Kanseri mu Kigo cy’Igihugu cy’Ubuzima (RBC) yavuze ko kurwara kanseri bitakivuze urupfu
Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Twahirwa Alfred yongeye kwiyamamariza kuyobora FERWAHAND 13 Ukwakira 2026 Saa 18:33
  2. Amavubi y’Abagore yasezerewe mu gushaka itike y’imikino Olempike ya 2028  13 Ukwakira 2026 Saa 18:22
  3. Burikantu yinubiye abakenera serivisi z’imbuga nkoranyambaga ku buntu 13 Ukwakira 2026 Saa 16:37
  4. Miss Uwase Vanessa agiye kumurika igitabo ku bikomere yagiriye mu gutwita 13 Ukwakira 2026 Saa 16:29
  5. Israel yanze kwakira indege ya Ethiopian Airlines kubera umupilote wo muri Indonesia 13 Ukwakira 2026 Saa 11:44