Prof. Muganga Raymond yagizwe Umuyobozi Mukuru wa Rwanda FDA

  • SHEMA IVAN
  • Nzeri 18, 2026
  • Hashize amasaha 13
Image

Prof. Muganga Raymond yagizwe Umuyobozi Mukuru w’Ikigo gishinzwe Kugenzura Ibiribwa n’Imiti mu Rwanda [Rwanda FDA].

‎Ni umwe mu myanzuro y’Inama y’Abaminisitiri yateranye kuri uyu wa Gatanu, tariki 18 Nzeri 2026, iyobowe na Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Perezida Paul Kagame.

‎Iyi nama yagize Prof. Muganga Raymond Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Ubuziranenge bw’imiti n’ibiribwa, Rwanda FDA, asimbuye Prof. Emile Bienvenu uri gukurikiranwa n’ubutabera ku byaha bifitanye isano n’inzoga zitujuje ubuziranenge.

‎Abandi bahawe inshingano muri Rwanda FDA barimo Dr. Munyampundu Jean Pierre wagizwe Umuyobozi Mukuru w’ishami ry’ibiribwa muri Rwanda FDA mu gihe Dr. Kabandana Monia yagizwe  Umuyobozi Mukuru w’ishami rya serivisi za laboratwari.

‎Prof. Muganga Raymond si mushya muri Rwanda FDA kuko yari asanzwe ari Umuyobozi Mukuru w’ishami rya serivisi za laboratwari.

‎Yakoze kandi imirimo itandukanye irimo kuba Umuyobozi w’Urugaga nyarwanda rw’abakora ibijyanye n’imiti (National Pharmacy Council).

Abandi bashyizwe mu myanya
‎Mushimire Olivier yagizwe Umunyamabanga Mukuru w’Umutwe wa Sena mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda. Yari asanzwe ari Umujyanama wa Perezida wa Sena.

‎Umuzayire Burayobera Bibiane yagizwe Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ubutabera asimbuye  Mbonera Théophile. Yari asanzwe ari Visi Perezida wa Komisiyo y’u Rwanda ishinzwe Ivugururwa ry’Amategeko, RLRC (Rwanda Law Reform Commission).

Hari kandi Charles Munyaneza wagizwe Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Igororamuco [NRS], asimbuye Fred Mufulukye wari muri izo nshingano kuva mu 2021.


Charles Munyaneza yagizwe Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Igororamuco [NRS]
Umuzayire Burayobera Bibiane yagizwe Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ubutabera
Mushimire Olivier yagizwe Umunyamabanga Mukuru w’Umutwe wa Sena mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda
  • SHEMA IVAN
  • Nzeri 18, 2026
  • Hashize amasaha 13
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE