Volleyball: Cameroun yatsinze u Rwanda mu Gikombe cya Afurika
Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda ya Volleyball mu Bagabo yatsinzwe na Cameroun amaseti 3-1 mu mukino usoza imikino yo mu Itsinda D ry’Igikombe cya Afurika kiri kubera muri Tunisia.
Uyu mukino wabereye muri Palais des Sports Elmenzah i Tunis mu ijoro ryo ku wa Kane, tariki ya 17 Nzeri 2026.
U Rwanda rwatangiye neza umukino, rwegukana iseti ya mbere ku manota 25-18.
Cameroun yagarutse ikomeye mu maseti yakurikiyeho, ikoresha neza uburyo bwo gusatira no guhagarika serivisi z’abakinnyi b’u Rwanda, ihita ihindura isura y’umukino itsinda iseti ya kabiri iya gatatu n’iya kane bworoshye 25-21, 25-23 na 25-19.
Umukino warangiye Cameroun itsinze u Rwanda amaseti 3-1(18-25, 25-21, 25-23 na 25-19) isoza imikino yo mu itsinda ari iya mbere, mu gihe u Rwanda rwabaye urwa kabiri mu Itsinda D.
Iyi kipe y’u Rwanda yari yinjiye muri uyu mukino ifite intsinzi ebyiri, nyuma yo gutsinda RDC amaseti 3-1 mu mukino wa kabiri w’irushanwa.
Ni intsinzi yari yakurikiye iy’amaseti 3-0 u Rwanda rwabonye kuri Repubulika ya Centrafrique ku mukino wa mbere.
U Rwanda ruzakina umukino wa 1/8 cy’irangiza na Gambia yabaye iya gatatu mu Itsinda B ryari ririmo Misiri na Maroc. Uwo mukino uteganyijwe ku wa Gatandatu saa Munani z’amanywa.
