Rugaba yiyemeje gukora ibitaramo biraho byigisha gutarama kinyarwanda

  • SHEMA IVAN
  • Nzeri 8, 2026
  • Hashize iminota 31
Image

Umuhanzi akaba n’umukinnyi wa filime Rugaba Emanuel, wamamaye cyane kubera uruhare rwe muri filime za Papa Sava, yiyemeje gutegura ibitaramo bya gakondo bigamije gufasha ababyitabira kumenya kwivuga no gutarama Kinyarwanda.

Ibi bitaramo byiswe ‘Inkera y’Abahizi, Gakondo Yacu’, bitegurwa na Rugaba ku bufatanye n’ubuyobozi bw’inyubako y’imyidagaduro ‘Kigali Universe’, mu rwego rwo guha abakunzi b’umuco gakondo ahantu hahoraho bashobora guhurira, mu gutarama no gusigasira umuco Nyarwanda.

Mu kiganiro yagiranye na Imvaho Nshya, Rugaba yavuze ko igitekerezo cyo gutegura ibi bitaramo cyaturutse ku cyuho yabonaga mu myidagaduro, aho abakunda gakondo babura ahantu hahoraho ho gutaramira.

Ati: “Iyo ndebye ukuntu hari ibindi bintu abantu bajya gutaramiramo bidafite ireme kandi bihoraho, mbona nta gitaramo cya gakondo tugira aho abantu bashobora gutarama bakivuga, abahungu bagahamiriza, abakobwa bagashayaya. Niba bihari, akenshi bibera mu tubari kandi hari abantu benshi badakunda kujya mu tubari.”

Yongeraho ati: “Ndavuga nti, ko hari abajya mu isekarusange, kuki tutagira inkera ihoraho aho abato n’abakuze bashobora kuza bagatarama? Cyane ko harimo ibice bibiri.
Icyo twita ‘Umwezi w’inkera, umwihariko w’intwatwa’, usangamo imbyino za cyera, turirimba hatarimo ibicurangisho bigezweho, abantu bitabiriye bagahabwa umwanya wo kwivuga, bagahamiriza. Abatabizi tukabigisha kugira ngo batahe babizi, bakazagaruka bashoboye.”

Rugaba avuga ko ibi bitaramo bikiri mu ntangiriro, kuko igitaramo arimo gutegura ari icya gatatu. Yishimira ko mu bitaramo bibiri byabanje hari abitabiriye bamusabye kubigisha kwivuga, bakazagaruka ubutaha bamaze kubimenya.

Muri ibi bitaramo, Rugaba yifashisha abaririmbyi n’abahanzi bazwi mu matorero atandukanye, barimo abo mu Urucyerereza n’Inganzo Ngari, ndetse n’abahanzi baririmba ku giti cyabo.

Kugeza ubu, amaze gukorana n’abahanzi barimo Rayan Mpano, Cyusa Ibrahim, Indashyikirwa na Munganyinka Alluette, mu gihe kuri iyi nshuro azafatanya na Audia Intore.

Audia Intore na we yatumiye abakunzi be kuzitabira iki gitaramo, avuga ko kizaba umwanya mwiza wo kongera guhura na bo no kubataramira.

Abinyujije ku mbuga nkoranyambaga, Audia Intore yanditse ati: “Amahoro Ben’Imana, ndabizi mukumbuye kubona aho nataramye, kubana namwe binshimisha. Ikaze, ikaze.”

Rugaba avuga ko yifuza ko ibi bitaramo byakwaguka, ku buryo mu gihe kiri imbere inzego za Leta zitandukanye zishobora kubigiramo uruhare, ndetse zikaba zanaboneraho umwanya wo gutanga ubutumwa bugamije gufasha Abanyarwanda gusigasira indangagaciro na kirazira by’u Rwanda.

Igitaramo ‘Inkera y’Abahizi, Gakondo Yacu’ giteganyijwe kuba ku mugoroba wo ku wa 9 Nzeri 2026, muri Kigali Universe.

Mu bitaramo bigiramo gutarama kinyarwanda
  • SHEMA IVAN
  • Nzeri 8, 2026
  • Hashize iminota 31
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE