Kirehe: Abagore bakora uburobyi bahamya ko bwabateje imbere

  • HITIMANA SERVAND
  • Nzeri 5, 2026
  • Hashize amasaha 6
Image

Bamwe mu bagore bo mu Karere ka Kirehe bakora umwuga w’uburobyi bw’amafi bavuga ko ako kazi kabatunze ndetse kabafasha mu nzira yabo y’iterambere aho bikenura ndetse bagatanga umusanzu mu kuzamura imiryango yabo.

Abo bagore bavuga ko batangiye uyu mwuga hari ababaseka ko batabishobora ndetse yemwe na bo ngo hari abari batifitiye icyizere gusa ngo baje kuba abanyamwuga ndetse ibyo bakora bikaba bitanga umusaruro.

Mukanyirigira Anne Marie yagize ati: “Natangiye aka kazi banseka kuko akenshi imirimo ikorerwa mu mazi yakorwaga n’abagabo aho bisaba no kubanza kumenya koga ku buryo washobora guhangana n’ikiza cyatungurana. Narabikoze ndabishobora aho kugeza ubu ndi umwe mu barobyi b’abahanga batiganyira.

Ni akazi bahamya ko kabateza imbere aho imiryango yabo yahinduye imibereho yabo mu buryo bw’ubukungu ndetse n’imibereho myiza

Busasi Jeannette, umwe mu bagore bakora uburobyi muri koperative ya COADUNA ikorera mu biyaga bya Nasho Cyambwe na Rwampanga avuga ko uyu mwuga wamufashije kwiteza imbere no kwita ku muryango we.

Yagize ati: “Uyu mwuga twawugiyemo bamwe tutifitiye icyizere ko tuzawushobora ariko uyu munsi ni umusingi ukomeye mu mibereho y’umuryango wanjye. Ni umwuga umpa amafaranga atuma niteza imbere ndetse ukanamfasha mu mibereho myiza kuko abarobyi tugenerwa n’amafi yo kurya, bituma tugira imirire myiza mu bana ndetse n’abakuru, ndetse tukaba tutarwaza bwaki.” Iyo koperative irimo abagore 25 bakora aka kazi.

Mukamana Rose agira ati: “Kumenya umutungo uri muri aya mazi byambereye igisubizo gikomeye. Nari mu muryango ukennye ariko aho nziye nagiye ninjiza amafaranga ubu dufite inzu ya miliyoni 7.

Ibi kandi biza bisanga ibindi bikorwa byo mu rugo nkesha ubu burobyi aho naguze ihene eshatu ndetse ubu nkaba mperutse kugura inka y’ibihumbi 600 Frw.”

Mukanyirigira Antoinette ashimira ubuyobozi bwatinyuye abagore bakajya mu mirimo bahariraga abagabo ubu ikaba iri kubateza imbere.

Ati: “Ni iby’agaciro gakomeye kuba Leta yaradushishikarije kwitinyuka tugakora imirimo nk’iyi yaharirwaga abagabo. Ubu tumeze neza kuko dukoresha amaboko yacu n’ubwonko tugafatanya na basaza bacu gukora akazi nk’aka kaduteza imbere ndetse kakanazamura ubukungu bw’Igihugu.

Inaha uburobyi bw’amafi ni akazi karimo umubare munini w’abantu aho twishimira ko natwe tutasigaye inyuma kandi birimo kutuzamura.”

Imibare y’Akarere ka Kirehe igaragaza ko buri mwaka habarurwa umusaruro w’amafi ugera kuri toni 350, uboneka mu biyaga bya Nasho, Cyambwe na Rwampanga, mu mugezi w’Akagera ndetse no mu byuzi bihangano (Valley Dams) birimo Sagatare, Kinoni I, Kinoni II, Nyamugari no muri Kareremba mu Murenge wa Mahama. Ni uburobyi butanga toni zigera kuri 250 ku mwaka.

Umuyobozi w’Akarere ka Kirehe, Rangira Bruno, avuga ko Akarere gafite amahirwe menshi aturuka ku biyaga, ku mugezi w’Akagera no ku byuzi bihangano, ariko ko hakiri gahunda yo guteza imbere ubworozi bw’amafi mu buryo bwa kijyambere.

Ashima kandi abagore bafashe iya mbere mu kujya muri uyu mwuga kuko batanga umusanzu wabo mu kuwuteza imbere no guhindura imibereho y’imiryango yabo.

Yagize ati: “Dufite ibiyaga, dufite umugezi w’Akagera ndetse n’ingomero zifasha mu kubika amazi no kuhira imyaka. Intego yacu ni ukuzibyaza umusaruro kurushaho binyuze mu guteza imbere ubworozi bw’amafi bwa kijyambere. Aha tunishimira ko ari akazi kitabirwa n’abagabo n’abagore aho abagore bakagiyemo bituma bahindura imibereho y’imiryango yabo ikarushaho kuba myiza.”

Leta y’u Rwanda ikomeje gushora imari mu guteza imbere ubworozi bw’amafi hagamijwe kongera umusaruro no kuzamura imirire y’Abanyarwanda. Imibare ya Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi igaragaza ko umusaruro w’amafi wageze kuri toni 52 439 mu mwaka wa 2025, uvuye kuri toni 43 133 mu 2024.

Mu rwego rwo gushyigikira uru rwego, Leta yashyizeho nkunganire ingana na 40% ku makoperative y’aborozi b’amafi ndetse igabanya inyungu ku nguzanyo zifashishwa muri uyu mwuga, ziva kuri 18% zigera ku 8%.

  • HITIMANA SERVAND
  • Nzeri 5, 2026
  • Hashize amasaha 6
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE