Bwiza yateguje abakunzi be Alubum nshya

  • MUTETERAZINA SHIFAH
  • Nzeri 5, 2026
  • Hashize isaha 1
Image

Umuhanzikazi Bwiza Emerance uri mu bataramye mu birori byo kwita Izina abana b’ingagi, yishimiye uko yakiriwe n’abawitabiriye mu Kinigi ateguza abakunzi be Alubum.

Ni bimwe mu byo yagarutseho tariki 04 Nzeri 2026, ubwo yari avuye ku rubyiniro aganira n’itangazamakuru, avuga ko yiteguye guha abakunzi be ibyiza kurushaho.

Ati “Abafana banjye bitege Album nshya mu byumweru bibiri biri imbere. Ntawamenya, wabona tunakoze igitaramo.”

Agaruka ku buryo yakiriwe mu Kinigi, Bwiza yavuze ko byamunejeje uburyo abari mu birori baririmbanye na we mu ndirimbo yaririmbye yose.

Ati:” Meze neza, ndishimye. Abantu twaririmbanye, twabyinanye; mbese byari ibyishimo.”

Ubwo yari abajijwe ku bukwe bwe bumaze iminsi buhwihwiswa hamwe n’umujyanama we Uhujimfura Claude, mu magambo make asa n’utebya aseka yagize ati: “Buri hafi.”

Bwiza avuze ibi nyuma y’uko amaze igihe ahugiye mu gutegura ibitaramo hirya no hino mu Gihugu ndetse mu minsi ishize akaba aherutse kujya i Burayi hamwe n’umujyanama we Claude, mu kwizihiza isabukuru y’amavuko.

Biteganyijwe ko Bwiza azashyira hanze Alubumu yise Home Album ikaba ari Album ye ya Gatatu, ije ikurikira iyitwa ‘My Dream’ n’indi yise ’25 Shades’ aheruka gushyira hanze muri Werurwe 2025.

Bwiza yateguje Album ya Gatatu
  • MUTETERAZINA SHIFAH
  • Nzeri 5, 2026
  • Hashize isaha 1
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE