Nyagatare: Umuyobozi wa Dasso arakekwaho ruswa ya 300 000 Frws mu kumena inzoga zitemewe
Urukiko rwisumbuye rwa Nyagatare kuri uyu wa Kane tariki ya 3 Nzeri 2026, rwaburanishije umuyobozi w’Urwego rwunganira Akarere mu Mutekano DASSO, Mugenzi Emmanuel aho akurikiranyweho n’ubushinjacyaha icyaha cya ruswa, akekwaho kuba yarakiriye 300 000 Frws mu gikorwa cyo kumena inzoga zitemewe cyabereye mu Kagali ka Rugarama.
Ubwo yagezwaga imbere y’urukiko, ubushinjacyaha bwagaragaje ko ubwo hategurwaga ibikorwa byo gukora umukwabu hashakishwa abakora inzoga zitemewe, inzego z’umutekano zahuriye kwa Musabyimana Jeannette ari na we watswe ruswa ngo atajyanwa gufungwa nkuko amabwiriza yabiteganyaga.
Uwari ahagarariye ubushinjacyaha yagize ati: ”Ubwo inzoga za Musabyimana zari zimaze kumenwa Mugenzi yaramwihereranye, amubwira ko bagiye kumutwara ariko ko yareba icyo akora bakabimugiramo ntafungwe. Yamusabye gutanga amafaranga ibihumbi 300 000 Frw gusa amusaba kutayohereza kuri nomero ye.”
Akomeza agira ati: ”Mugenzi yafashe telefone ya ba nyirinzoga bamubwiye ko amafaranga ariho ahita ayohereza kuri nomero y’uwitwa Bihigirimana Jacques wavuganaga na we ku bijyanye n’amafaranga agiye kumugeraho. Ibi byatumye Musabyimana Jeannette adafatwa ngo ajyanwe gufungwa mu gihe abandi babatwaye.”
Mu kwiregura kwe, Mugenzi Emmanuel yahakanye ibyo ashinjwa avuga ko muri kiriya gikorwa atari we wari ufite ijambo rya nyuma kuko cyari kiyobowe n’uwari uhagarariye Polisi.
Ati: ”Ibyo nshinjwa nta shingiro bifite kuko nahamagawe kujya mu bikorwa byo kumena inzoga zitemewe kandi mu bikorwa nk’ibi si DASSO ibiyobora, biyoborwa na polisi. Ntabwo rero ari njye wari ufite ububasha bwo kureka umuntu ngo adafungwa kuko icyemezo cyafashwe na Komanda wa Polisi mu Murenge amaze kumenyeshwa ko uyu mubyeyi afite umwana kandi nta wundi muntu asiga mu rugo.”
Mugenzi Emmanuel yakomeje avuga ko atazi uriya muntu wohererejwe amafaranga ko atigeze anamubona. Yongeraho kuba yashinjwa n’uwo bameneye inzoga nta gitangaza kirimo kuko n’ubundi iki gikorwa kitamushimishije.
Ku kuba Mugenzi ahakana ko atazi Bihigirimana Jacques wohererejwe amafaranga, ubushinjacyaha bwagaragaje urutonde rwo mu kigo cy’itumanaho rw’uko bari basanzwe bavugana kuri telefone ndetse kuri uriya munsi bahamagaranye inshuro 21 zose.
Ibi umuburanyi yabiteye utwatsi avuga ko atizeye uko byabonetse, avuga ko ibyo aregwa bifitanye isano n’akagambane ko mu kazi mu kutumvikana hagati ye n’ubuyobozi bw’umurenge akoramo.
Mu ibazwa ry’abatangabuhamya, ubushinjacyaha bugaragaza ko uyu muyobozi wa DASSO yirinze ko ajya ku izina rye akohereza ariya mafaranga ku muntu azi aho yagombaga kuyasanga nyuma yo kuvuganira uwagombaga gufungwa ntakorweho.
Ubushinjacyaha bwanzuye busaba urukiko ko rwamuhamya icyaha cyo kwaka ruswa kikamuhanisha igihano cy’imyaka 5 nkuko biteganywa n’itegeko.
Mugenzi Emmanuel n’umwunganizi we bagaragaje ko urukiko rwatesha agaciro ibirego by’ubushinjacyaha kuko nta bimenyetso bifatika bufite akagirwa umwere. Urukiko rwatangaje ko uru rubanza ruzasomwa taliki ya 15 Nzeri.
