Samuel Eto’o yasabye Afurika gushyigikira Infantino mu matora ya FIFA

  • MICOMYIZA BARINDA FIDELE
  • Nzeri 3, 2026
  • Hashize iminota 30
Image

Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru muri Cameroon (FECAFOOT), Samuel Eto’o, yasabye abayobozi b’amashyirahamwe y’umupira w’amaguru muri Afurika gushyigikira Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru ku Isi (FIFA), Gianni Infantino, mu matora yo kuyobora iri shyirahamwe ateganyijwe ku wa 18 Werurwe 2027.

Eto’o yavuze ko ubuyobozi bwa Infantino bwagize uruhare mu kwihutisha iterambere ry’umupira w’amaguru muri Afurika, by’umwihariko binyuze mu kongera amahirwe ibihugu byo ku Mugabane w’Afurika yo kwitabira Igikombe cy’Isi.

Mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru cyo mu Bufaransa, L’Équipe, Eto’o yavuze ko Afurika ikwiye kumenya uruhare Infantino yagize mu iterambere ry’umupira w’amaguru no kumushyigikira mu kongera kuyobora FIFA.

Yagize ati: “Perezida Gianni Infantino yahinduye umupira w’amaguru. Yafashije umugabane wacu, afasha amashyirahamwe yacu gutera imbere mu buryo bwihuse cyane, kandi tugomba kubyemera no kumushyigikira ku byo amaze kugeraho.”

Eto’o yavuze ko kimwe mu bikorwa by’ingenzi bya Infantino ari ukongera umubare w’ibihugu byitabira Igikombe cy’Isi.

Mu Gikombe cy’Isi cya 2026 cyabereye muri Canada, Mexico na Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Afurika yari ifite amakipe icyenda mu makipe 48 yitabiriye iri rushanwa, mu gihe mu 2022, ubwo ryaberaga muri Qatar, yari ifite amakipe itanu.

Uyu wahoze ari rutahizamu ukomeye wa Cameroon, Samuel Eto’o yavuze ko izo mpinduka zatumye ibihugu byinshi bya Afurika bigira amahirwe yo kwitabira amarushanwa akomeye, ndetse bikongera n’umubare w’abakinnyi n’amakipe yo ku Mugabane bagaragara ku rwego mpuzamahanga.

Amagambo ya Eto’o aje mu gihe FIFA na UEFA, ari ryo shyirahamwe riyobora umupira w’amaguru ku mugabane w’u Burayi, bikomeje kutumvikana ku buryo umutungo n’uburenganzira mu by’ubucuruzi by’umupira w’amaguru bikwiye gucungwa.

UEFA yari yarwanyije gahunda ya FIFA yo kwimurira uburenganzira bumwe mu by’ubucuruzi bujyanye n’Ibikombe by’Isi by’abagabo n’abagore, ndetse n’Igikombe cy’Isi cy’Amakipe, mu kigo gishya cyitwaga FIFA Forward Enterprise (FFE), aho abashoramari bo hanze bari kugira imigabane bakaba ari bo batera inkunga amakipe.

UEFA yanze iyo gahunda, ivuga ko ishaka gukorana n’abafatanyabikorwa n’abandi bafite uruhare mu mupira w’amaguru, hagashakwa uburyo bushya bwo kugabanya no gusangira umutungo unyuze muri gahunda isanzwe ya FIFA Forward.

Eto’o yavuze ko amashyirahamwe y’umupira w’amaguru muri Afurika adakwiye kwitega ko azagira ubushobozi bungana n’ubw’amashyirahamwe yo mu bihugu bikize cyane, kuko amwe muri yo agishingira ku nkunga ya Leta kugira ngo abeho.

Yatanze urugero rw’amashyirahamwe afite ingengo y’imari nto cyane ugereranyije n’ay’ibihugu bikomeye mu mupira w’amaguru.

Ati: “Iyo ubonye amashyirahamwe amwe afite ingengo y’imari y’amayero ibihumbi 150, yahangana ate n’ibihugu bikomeye? Ntabwo tuzigera tubona ibintu mu buryo bumwe n’ibihugu bikomeye.”

Yagarutse ku mpano z’abakinnyi bo muri Afurika

Eto’o kandi yavuze ko ubushobozi buke bw’amashyirahamwe y’umupira w’amaguru muri Afurika ari imwe mu mpamvu uwo mugabane ukomeza gutakaza abakinnyi b’impano zidasanzwe bajya gukinira ibihugu byo mu Burayi.

Yavuze ko iyo Cameroon iba ifite ubushobozi bwo gushora hagati ya miliyoni 20 na miliyoni 40 z’amadolari ya Amerika buri mwaka mu mupira w’amaguru, ishobora kuba yaragize abakinnyi bakomeye nka Kylian Mbappé na Aurélien Tchouaméni, bombi bafite inkomoko muri Cameroon ariko bakinira Ikipe y’Igihugu y’u Bufaransa.

Eto’o yavuze ko ikibazo Afurika ifite atari ukubura impano, ahubwo ko ari ubushobozi buke bwo kuzivumbura, kuziteza imbere no kuzibungabunga mbere y’uko zijya gukinira amakipe yo ku Mugabane w’u Burayi.

Ku bijyanye na UEFA, Eto’o yavuze ko ari ihuriro rikomeye kandi rifite uruhare runini mu iterambere ry’umupira w’amaguru ku Isi, ariko ko ibyo bitagomba gutuma rifatwa nk’ishyirahamwe rifite agaciro kurusha andi.

Ati: “UEFA ni umuryango ukomeye kuri FIFA. Itanga umusanzu munini cyane mu mupira w’amaguru, ariko ntigomba gufatwa nk’ishyirahamwe ryonyine cyangwa nk’irifite agaciro kurusha andi.”

Gianni Infantino yatangaje ko azongera kwiyamamariza kuyobora FIFA mu matora ateganyijwe ku wa 18 Werurwe 2027.

Samuel Eto’o yasabye abayobozi b’umupira w’amaguru muri Afurika gushyigikira Perezida wa FIFA Gianni Infantino
  • MICOMYIZA BARINDA FIDELE
  • Nzeri 3, 2026
  • Hashize iminota 30
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE