Samuel Gueulette yerekeje muri Romania

  • SHEMA IVAN
  • Nzeri 3, 2026
  • Hashize iminota 37
Image

Umukinnyi mpuzamahanga w’Umunyarwanda ukina mu kibuga hagati, Samuel Gueulette, yatandukanye na RAAL La Louvière yo mu cyiciro cya mbere mu Bubiligi, yerekeje muri UTA Arad yo mu cyiciro cya mbere muri Romania.

Mu ijoro ryo ku wa 2 Nzeri 2026, ni bwo RAAL La Louvière yashyize ubutumwa ku mbuga nkoranyambaga zayo, ishimira uyu mukinnyi wari umaze imyaka itanu ayikinira ndetse n’umwe mu bayifashije kuzamuka iva mu cyiciro cya kabiri.

Mu mwaka ushize wa 2025, ni bwo Samuel yongereye amasezerano y’imyaka ine mu Ikipe ya RAAL La Louvière, ariko mu gihe yari asigaje imyaka itatu akaba yahise ayivamo.

Uyu mukinnyi w’imyaka 26 yakiniye andi makipe atandukanye arimo Tubize na Roeselare zombi zo mu Bubiligi.

UTA Arad yerekejemo yashinzwe mu 1945, ifite stade yayo yitwa Stadinoul Francisc Neumann yakira abantu ibihumbi 12 bicaye neza. Mu mwaka ushize w’imikino wa 2025/26 yari mu makipe arwanira kuguma mu cyiciro cya mbere.

Mu Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda ‘Amavubi’, amaze guhamagarwa inshuro 12, ndetse ni umwe mu bitezwe guhamagarwa mu mikino yo gushaka itike yo kuzajya mu Gikombe cya Afurika cya 2027.

Samuel Gueulette yatangajwe nk’umukinnyi mushya wa Uta Arad yo muri Romania
  • SHEMA IVAN
  • Nzeri 3, 2026
  • Hashize iminota 37
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE