Rusizi: Umugore yatawe muri yombi akekwaho guha ‘Aside’ umugabo we

  • NDOLI Sitio
  • Nzeri 3, 2026
  • Hashize amasaha 8
Image

Umugore witwa Ayinkamiye Laurence afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Kamembe, mu Karere ka Rusizi nyuma yaho bikekwa ko yashatse kwica umugabo we Hitimana Pierre amuhaye  ‘Aside’ ariko ubu umugabo akaba arwariye ku bitaro bya Gihundwe.

Ibyo byabaye mu saa tanu zishyira saa sita z’ijoro tariki ya 2 Nzeri 2026, mu Mudugudu wa Kamabuye mu Kagari ka Burunga, mu Murenge wa Gihundwe.

Bamwe mu baturanyi b’uyu muryango bavuga ko hashize amezi atatu uyu mugore agarutse kuko yari yaragiye gushaka undi mugabo dore ko babana batarasezerana ariko bafitanye umwana.

Ayinkamiye Anathalie yagize ati: “Natwe twabimenye, hari hashize amezi atatu uyu mugore agarutse ahubwo amakuru baduha ni uko yazanye iyo Aside azi ko ari umuti umuvuzi gakondo yamuhaye ngo umugabo atazajya amuzaniraho abandi bagore.”

Kubwimana Emmanuel yunzemo ati: “Kubera uyu mugore yari yaragiye yakekaga ko umugabo we afite izindi nshoreke ariko ntawamenya buriya abantu babana ari babiri ntabwo wapfa kumenya icyo bapfa.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gihundwe Damien Ndagijimana, mu kiganiro kihariye yahaye Imvaho Nshya yavuze ko na bo ayo makuru bayamenye, ndetse umugabo ari kwitabwaho n’abaganga naho umugore akaba ari mu bugenzacyaha.

Yagize ati: “Umugabo twamugezeho, umugore we ari mu bugenzacyaha Sitasiyo ya RIB ya Kamembe. Bivugwa ko umugore yahaye umugabo we Aside ashaka kumuroga ariko inzego z’ubuyozi n’abaturage twatabaye, umugabo agezwa ku bitaro ari koroherwa.”

Akomeza agira ati: “Ntabwo bari bamaze igihe kinini babana, amakuru avuga ko umugore yari yaragiye agashakana n’undi muntu, nta makimbirane adasanzwe uretse ko yamushinjaga ubusambanyi ndetse ntabwo bari bafitanye amasezerano ariko dutegereje ikizava mu iperereza.”

Ndagijimana yasabye abaturage kutihanira mu gihe hari ikibaye ndetse bakirinda amakimbirane bakabana neza kuko bose babihomberamo.

Ati: “Icya mbere ni ukwirinda amakimbirane, niba umuntu abana n’undi bakwiye kubana neza, iyo babana nabi bose babihomberamo. Niyo amakimbirane yabaho kwihanira ntabwo ari byiza kuko bibashyira mu byago.”

Uyu mugabo yajyanywe mu Kigo nderabuzima cya Gihundwe ntiyahatinda, yoherezwa ku bitaro bya Gihundwe, ubuyobozi bw’Umurenge buvuga ko kuri ubu ameze neza ari kwitabwaho n’abaganga.

Umugabo arwariye mu bitaro bya Gihundwe
  • NDOLI Sitio
  • Nzeri 3, 2026
  • Hashize amasaha 8
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE