Rurageretse kwa Diktator Amir n’umuhanzikazi Chosen Becky babyaranye

  • MUTETERAZINA SHIFAH
  • Nzeri 3, 2026
  • Hashize amasaha 10
Image

Umucuruzi Diktator Amir yahishuye ko afite agahinda gakabije aterwa no kubona cyangwa gufasha abana yabyaranye na Chosen Becky, ndetse n’amafaranga yagerageje kumwoherereza yayamusubije.

Ni bimwe mu byo yagarutseho ubwo yari mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru muri Uganda kuri uyu wa 3 Nzeri 2026, avuga ko inshuro nyinshi yagerageje kugira uruhare mu buzima bw’abana be, ariko akabuzwa kubageraho.

Ati: “Nta buryo mfite bwo kugera ku bana banjye kandi ibyo birambabaza cyane. Nta burenganzira bwo kubishyurira ishuri mfite. Ubushize nagerageje kohereza amafaranga yo kubishyurira ishuri ntungurwa n’uko bahise bayansubiza. Inzira zose nakoresha ngo mbagereho cyangwa tuvugane barazifunze.”

Chosen Becky umaze imyaka 11 mu muziki wa Uganda, yabanye na Diktator Amir, bakundana ndetse babyarana abana batatu. Nyuma y’imyaka bari bamaze babana, baje gutandukana mu 2024.

Icyakora nyuma uwo mugabo yabitangaje mu 2024, avuga ko bahisemo gutandukana ku mugaragaro kuko ngo bari bamaze umwaka usaga baratandukanye, bizwi na bo gusa. Ibi abivuze mu gihe Chosen Becky yakomeje ubuzima bwe bwite aho mu Ukuboza 2025 yanashyingiranywe n’undi mugabo bari bakundanye witwa Ssekajja, ubu bamaze kubyarana umwana.

Amir avuga ko yahisemo gutuza nyuma y’uko ibyo yagerageje gukora kugira ngo akomeze kuvugana n’abana be no kubafasha bitagize icyo bigeraho.

Diktator Amir arashinja Chosen Beckey kumwima uburenganzira ku bana be
  • MUTETERAZINA SHIFAH
  • Nzeri 3, 2026
  • Hashize amasaha 10
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE