Kigali: Abantu batanu batawe muri yombi bakekwaho gucuruza urumogi
Ishami rya Polisi rishinzwe kurwanya ibiyobyabwenge (ANU) rikorera mu Mujyi wa Kigali ryafashe abantu 5 bakekwaho gucuruza urumogi. Rivuga ko bafatanwe urumogi udupfunyika 2 952 bakaba bafatiwe mu bice bitandukanye by’Umujyi wa Kigali, kuva tariki ya 01-03 Nzeri 2026.
Ku wa 01 Nzeri 2026, mu Karere ka Nyarugenge mu Murenge wa Nyakabanda hafatiwe Nizeyimana Patient afite udupfunyika 200 tw’urumogi agiye kurugurisha abakiriya be. Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, CIP Wellars Gahonzire, yavuze ko Nizeyimana akimara gufatwa yahamirije inzego z’umutekano ko afite ububiko mu Karere ka Kamonyi mu Murenge wa Runda.
Ati: “Abapolisi bihutiye kugera mu nzu yakodeshaga ari naho abika urumogi, basanga afite udupfunyika 1 000 ndetse n’umukozi yakoreshaga mu kurutunda witwa Ukobizaba Patrick wo mu kigero cy’imyaka 36 na we arafatwa.”
Akomeza avuga ko tariki 02 Nzeri 2026, mu Karere ka Gasabo mu Murenge wa Gatsata mu Kagali ka Nyamabuye, umuturage yatanze amakuru ko hari igipangu baturanye gicururizwamo urumogi.
Agira ati: “Abapolisi bageze muri icyo gipangu bafata uwitwa Ngirabakunzi Elias w’imyaka 37 afite udupfunyika 28 amaze kururangura. Abapolisi basatse iyo nzu basangamo udupfunyika 1 702 tw’uwitwa Hakuzimana James wabonye abapolisi agahita yurira igipangu ariruka akaba agishakishwa ngo afatwe.”
Mu Murenge wa Gatsata kandi hanafatiwe umugore witwa Umubyeyi Adeline na Nkundimana Martin na bo bakekwaho kuba bacuruzaga urumogi, aho basanganywe udupfunyika 16.
CIP Wellars Gahonzire, Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, yashimiye abaturage batanze amakuru aba bantu bagafatwa ndetse n’urumogi bafite rugafatwa rutarakwirakwizwa mu baturage.
Agira ati: “Kuba urumogi rungana gutya rufatwa, ni ikimenyetso cy’uko hakiri abaturage bacuruza urumogi kandi ko hari n’abarunywa, abaturage rero baributswa gukomeza kugira uruhare mu kurwanya ibiyobyabwenge batangira amakuru ku gihe ku bo bazi ko babicuruza. Ababinywa barashishikarizwa kubireka kuko bigira ingaruka ku buzima bwabo.
Abishora mu bikorwa byo gucuruza ibiyobyabwenge, baragirwa inama yo kubireka bagashaka ibindi bakora kuko bahugurukiwe kandi amayeri yose bakoresha yamaze kumenyekana.”
Mu Rwanda urumogi rushyirwa mu cyiciro cy’ibiyobyabwenge bihambaye, aho uhamijwe n’urukiko ibikorwa byo kubikora, kubihinga, kubihindura, kubitunda, kubibika, kubiha undi cyangwa kubigurisha mu gihugu, ahanishwa igifungo cya burundu n’ihazabu y’amafaranga 20 000 000, ariko atarenze 30 000 000.
