Hateganyijwe ubushyuhe buri hejuru y’ikigero cy’ubusanzwe

  • Imvaho Nshya
  • Nzeri 1, 2026
  • Hashize amasaha 15
Image

Ikigo cy’Igihugu cy’Ubumenyi bw’Ikirere (Meteo Rwanda) cyatangaje mu gice cya mbere cy’ukwezi kwa Nzeri 2026 (kuva tariki ya 01 kugeza ku ya 10), mu Rwanda hateganyijwe ibihe by’izuba rizakomeza kwiganza. Ubushyuhe bwo hejuru (bwo ku manywa) buteganyijwe buri hagati ya dogere Selisiyusi 22 na 33, naho ubushyuhe bwo hasi (bwa nijoro) buteganyijwe buri hagati ya dogere Selisiyusi 10 na 20.

Ubushyuhe buteganyijwe buri hejuru y’ikigero cy’ubusanzwe buboneka mu gice cya mbere cy’ukwezi kwa Nzeri. Mu gice cya mbere cy’ukwezi kwa Nzeri, impuzandengo y’ubushyuhe bwo hejuru iri hagati ya dogere Selisiyusi 21 na 32, naho iy’ubushyuhe bwo hasi iri hagati ya dogere selisiyusi 9 na 17.

Ubushyuhe buteganyijwe

Ubushyuhe bwo hejuru bwinshi buri hagati ya dogere Selisiyusi 31 na 33, buteganyijwe mu Karere ka Bugesera, ibice byinshi by’Umujyi wa Kigali, iby’Uturere twa Nyagatare, Gatsibo, Kayonza na Ngoma, igice gito cy’amajyepfo y’Akarere ka Kirehe, igice cy’uburengerazuba bw’Akarere ka Rwamagana, ibice by’Amayaga no mu kibaya cya Bugarama. Naho ibice by’Uburengerazuba by’Akarere ka Musanze n’iby’amajyaruguru y’uburengerazuba by’Akarere ka Nyabihu, nibyo biteganyijwemo ubushyuhe bwo hejuru buke buri hagati ya dogere Selisiyusi 22 na 24.

Ubushyuhe bwo hasi buke buri hagati ya dogere Selisiyusi 10 na 12, buteganyijwe mu bice by’uburengerazuba by’Uturere twa Musanze na Nyaruguru, amajyaruguru n’uburengerazuba by’Akarere ka Nyabihu ndetse no mu bice bito by’amajyepfo by’Akarere ka Nyamagabe n’iby’uburasirazuba by’Akarere ka Rusizi.

Ibice byo hagati n’uburengerazuba by’Umujyi wa Kigali, henshi mu Turere twa Gatsibo, Kayonza na Kirehe, ibice byo hagati n’amajyepfo by’Akarere ka Nyagatare ndetse no mu kibaya cya Bugarama, hateganyijwe ubushyuhe bwo hasi bwinshi buri hagati ya dogere Selisiyusi 18 na 20.

Imvura iteganyijwe

Imvura iteganyijwe iri hagati ya milimetero 0 na 30, ikaba iri munsi y’ikigero cy’impuzandengo y’isanzwe igwa muri iki gice. Impuzandengo y’imvura isanzwe igwa iri hagati ya milimetero 8 na 85.

Imvura iri hagati ya milimetero 20 na 30, iteganyijwe mu Turere twa Musanze, Nyabihu, Rubavu na Nyamasheke, ibice byinshi by’Uturere twa Burera, Gakenke, Rutsiro na Karongi, ibice by’amajyaruguru y’uburengerazuba by’Akarere ka Ngororero, uburengerazuba bw’Uturere twa Rulindo na Nyamagabe, uburasirazuba bw’Akarere ka Rusizi ndetse n’agace gato k’amajyaruguru y’Akarere ka Muhanga. Imvura iri hagati ya milimetero 5 na 20 iteganyijwe mu Turere twa Nyagatare, Rwamagana na Nyaruguru, ibice byinshi by’Umujyi wa Kigali, ahasigaye mu Ntara y’Amajyaruguru n’iy’Iburengerazuba, no mu Turere twa Muhanga na Nyamagabe, henshi mu Turere twa Gatsibo, Gisagara na Huye, uburengerazuba bw’Uturere twa Kayonza, Ruhango na Nyanza, amajyaruguru y’Uturere twa Kamonyi na Ngoma ndetse n’agace gato k’amajyaruguru y’uburasirazuba bw’Akarere ka Bugesera. Ahasigaye mu Gihugu hateganyijwe imvura iri munsi ya milimetero 5.

Umuyaga uteganyijwe

Umuyaga mwinshi ufite umuvuduko uri hagati ya metero 8 na 12 ku isegonda uteganyijwe mu burasirazuba bw’Akarere ka Rubavu, uburengerazuba bw’Akarere ka Karongi, amajyaruguru y’Akarere ka Nyamasheke ndetse n’ibice bito byo hagati n’amajyepfo by’Akarere ka Rutsiro. Umuyaga uringaniye ushyira kuba mwinshi ufite umuvuduko uri hagati ya metero 6 na 8 ku isegonda uteganyijwe mu bice byinshi by’Uturere twa Kirehe na Rutsiro, ibice byo hagati by’Uturere twa Rubavu na Karongi, uburasirazuba n’uburengerazuba bw’Akarere ka Rusizi, uburasirazuba n’amajyaruguru y’Akarere ka Nyamasheke, uburengerazuba bw’Uturere twa Nyaruguru, Nyamagabe, Ngororero na Nyabihu, amajyaruguru y’Uturere twa Musanze na Burera, amajyaruguru y’Uburengerazuba bw’Akarere ka Gatsibo, uburasirazuba bw’Akarere ka Ngoma ndetse n’amajyepfo y’Akarere ka Kayonza.

Ahasigaye mu Gihugu hateganyijwe umuyaga uringaniye ufite umuvuduko uri hagati ya metero 4 na 6 ku isegonda (reba ibara ry’icyatsi ku ikarita).

Bitewe n’umuyaga mwinshi uteganyijwe mu bice bitandukanye by’Igihugu, cyane cyane mu Turere twa Nyamasheke, Karongi, Rutsiro, Rusizi na Rubavu; Meteo Rwanda iragira inama Abaturarwanda gukomeza gufata ingamba zo kwirinda ingaruka zawuturukaho.

Ivomo: Meteo Rwanda

  • Imvaho Nshya
  • Nzeri 1, 2026
  • Hashize amasaha 15
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE