Mokgweetsi wayoboye Botswana yitabiriye umuganda i Kigali, asigira urubyiruko umukoro

Mokgweetsi wayoboye Botswana yitabiriye umuganda i Kigali, asigira urubyiruko umukoro

Mokgweetsi Masisi wahoze ari Perezida wa Repubulika ya Botswana, yifatanyije n’abaturage bo mu Mujyi wa Kigali mu gikorwa cy’Umuganda rusange cyabereye mu Karere ka Kicukiro, Umurenge wa Gahanga, asaba urubyiruko kuba intangarugero muri Afurika.

Masisi yabitangaje kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 29 Kanama 2026, anagaragaza ko afitiye u Rwanda urukundo kandi ko ashimira uruhare rw’urubyiruko mu iterambere ry’Igihugu.

Yagize ati: “Nshuti zanjye zo mu Rwanda, nkunda u Rwanda cyane. Hari byinshi naruvugaho, by’umwihariko urubyiruko rwifatanya n’ubuyobozi mu kubaka ibikorwa bifitiye abaturage akamaro, kubaka u Rwanda no kwamagana imyumvire mibi itarufasha mu iterambere.”

Masisi yasabye urubyiruko gukomeza gukora neza no kuba urugero rwiza, kugira ngo urundi rubyiruko rwo muri Afurika rubigireho.

Ati: “Muri abanyamahirwe. Nimukomeze gukora ibyo ngibyo kugira ngo n’urundi rubyiruko rwo muri Afurika ruzabarebereho, kuko twese turi abaturage ba Afurika.”

Yashimangiye kandi ko urubyiruko rufite uruhare rukomeye mu kubaka ejo hazaza h’Umugabane wa Afurika.

Ati: “Buri gitondo ujye ubyuka utekereze, wibuke uwo wari we ejo hashize, hanyuma urusheho gutera imbere kuruta uko wari umeze ejo. Kora ku buryo nta muntu usiga inyuma, maze urebe uko Afurika izasubirana umwanya wayo mwiza.”

Masisi wabaye Perezida wa Botswana kuva mu 2018 kugeza mu 2024, ari mu Rwanda aho yitabiriye  inama nyafurika yiga ku kwihaza mu biribwa iteganyijwe kubera i Kigali.

Masisi wayoboye Botswana yakoreye umuganda rusange mu Karere ka Kicukiro asigira umukoro urubyiruko wo guharanira guteza imbere Afurika
Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Twahirwa Alfred yongeye kwiyamamariza kuyobora FERWAHAND 13 Ukwakira 2026 Saa 18:33
  2. Amavubi y’Abagore yasezerewe mu gushaka itike y’imikino Olempike ya 2028  13 Ukwakira 2026 Saa 18:22
  3. Burikantu yinubiye abakenera serivisi z’imbuga nkoranyambaga ku buntu 13 Ukwakira 2026 Saa 16:37
  4. Miss Uwase Vanessa agiye kumurika igitabo ku bikomere yagiriye mu gutwita 13 Ukwakira 2026 Saa 16:29
  5. Israel yanze kwakira indege ya Ethiopian Airlines kubera umupilote wo muri Indonesia 13 Ukwakira 2026 Saa 11:44