APR BBC yegukanye Igikombe ihembwa miliyoni 15 Frw (Amafoto)
APR BBC yegukanye Igikombe cya Shampiyona ya Basketball ku nshuro ya kane yikurikiranya, nyuma yo gutsinda Patriots BBC amanota 114-76 mu mukino wa kane mu ya nyuma ya Kamarampaka, ihembwa miliyoni 15 z’amafaranga y’u Rwanda.
Uyu mukino wabaye mu ijoro ryo ku wa Mbere tariki ya 24 Kanama 2026 muri BK Arena. APR BBC yawugiyemo isabwa gutsinda ikegukana igikombe mu gihe Patriots yo kwari ukongera iminsi mu irushanwa.
Ni umukino watangiye wihuta cyane, abarimo Adonis Filer na Damaria Franklin batsindira amakipe yombi. Agace ka mbere karangiye APR BBC iyoboye umukino n’amanota 24 kuri 22 ya Patriots BBC.
Mu gace ka kabiri, umukino wegeranye, abarimo Ndayisaba Ndizeye Dieudonné na Damaria Franklin batsindira amakipe yombi.
Mu minota itatu ya nyuma, Ikipe y’Ingabo yongereye ikinyuranyo cy’amanota ibifashijwemo n’abakinnyi barimo Ntore Habimana na Adonis Filer watsindaga amanota atatu cyane ndetse kigera ku manota 14 (53-39).
Igice cya mbere cyarangiye APR BBC ikomeje kuyobora umukino n’amanota 56 kuri 43 ya Patriots BBC.
Iyi kipe y’Ingabo yakomeje gukina neza mu gace ka gatatu yongera ikinyuranyo cy’amanota binyuze mu bakinnyi barimo Maouhamadou Diagne na Craig Randall kigera ku manota 20 (73-53).
Ku rundi ruhande Patriots BBC yagaragaje kubura ibisubizo binagaragara ku mutoza Niyongabo Sunny yamaze kwiyakira.
Aka gace karangiye APR BBC yagejeje ku manota 81 kuri 58 ya Patriots BBC.
Mu gace ka nyuma, iyi kipe y’Ingabo yakomeje kugendera muri uwo mujyo yongera ikinyuranyo cy’amanota
abarimo Teafale Lenard. Adonis Filer na Uwitonze Justin bayitsindiye amanota yinganjemo atatu.
Umukino warangiye APR BBC itsinze Patriots BBC amanota 114-76, ibona intsinzi ya kane yasabwaga, bityo yegukana Igikombe cya Shampiyona ku nshuro ya kane yikurikiranya.
Umwanya wa gatatu wegukanywe na REG BBC nyuma yo gutsinda RSSB Tigers BBC amanota 96-84, yuzuza intsinzi ebyiri kuri imwe.
Abakinnyi bahize abandi bahembwe, bayobowe na Craig Randall wa APR BBC wabaye umukinnyi mwiza w’Imikino ya Kamarampaka, agahembwa miliyoni 2 Frw.
Uwatsinze amanota menshi yabaye Damaria Franklin wa Patriots, uwatsinze amanota atatu inshuro nyinshi aba Elliot Cole wa REG BBC.
Umutoza mwiza w’umwaka yabaye Niyomugabo Sunny wa Patriots BBC, umukinnyi mwiza wa Shampiyona isanzwe (Regular Season) yabaye Umunya-Nigeria, Garba Chingka Kennedy wa Patriots BBC.
Myugariro mwiza yabaye Umunya-Nigeria Garba Chingka Kennedy wa Patriots BBC ku nshuro ya kabiri yikurikiranya, mu gihe uwazamuye urwego kurusha abandi muri uyu mwaka yabaye Hubert Sage Kwizera wa Patriots BBC.














