Nyamasheke: Bashengurwa n’Urwibutso rushya rwa Rwamatamu rumaze imyaka 5 rwubakwa 

  • BAHUWIYONGERA SYLVESTRE
  • Kanama 24, 2026
  • Hashize isaha 1
Image

Abafite ababo bashyinguye mu Rwibutso rwa Jenoside rwa Rwamatamu, Umurenge wa Gihombo, Akarere ka Nyamasheke bababazwa n’Urwibutso rushya rwa Rwamatmu rumaze imyaka irenga itanu rwubakwa, mu gihe rwagombaga kuba rwaruzuye mu mwaka wa 2023. 

Aba baturage ntibazi impamvu kubaka uru rwibutso rwadindiye, bagasaba ko imirimo yose yo kurwubaka yihutishwa.

Uhagarariye Ibuka mu Murenge wa Gihombo, Ntidendereza Merchiol avuga ko kubaka uru Rwibutso byatekerejwe muri gahunda yo guhuza inzibutso, mu kongerera ubushobozi urwari ruhari rushyinguyemo imibiri 48 348 y’abishwe muri Jenoside rukaguka rukabasha kuruhukiramo imibiri irenga 70 000. 

Ati: “Ni uko rwatekerejwe, mu mwaka wa 2021 imirimo iratangira, nyuma biza kugaragara ko inyigo yarwo yakozwe nabi, rurahagarara irabanza isubirwamo. Kuva icyo gihe rwagiye rwubakwa biguruntege, kugeza ubu tubona imirimo itihuta nta cyizere ko rwakuzura vuba. Tugasaba ko imirimo yihutishwa ku buryo kwibuka k’umwaka utaha imibiri yose iteganywa kurushyingurwamo yashyingurwa.”

Gashema Eustache na we ufite abe bashyinguye mu rusanzwe avuga ko mu cyifuzo cyari gihari urushya rwagombye kuba rwaruzuye mu myaka itatu ishize rukanashyingurwamo.

Ati: “Ariko imirimo yagiye idindira mu buryo twe tutapfa kumenya, rimwe na rimwe abayobozi batwegereye bakatubwira ko ari ibibazo by’ingengo y’imari itaboneka uko byakagombye n’inyigo yizwe nabi bakagenda bayisubiramo. Ubu rero urebye usanga imirimo yo gukora n’ubundi igihari ku buryo nta cyizere dufite cyo kurushyinguramo vuba. Hari izo tuzi ahandi zubatswe nyuma yarwo zuzuye zikanashyingurwamo. Hano ntituzi nyir’izina ikirubuza kuzura. Icyifuzo ni uko imirimo yakwihutishwa, rukuzura vuba rugashyingurwamo.”

Avuga ko muri iyi minsi babona hakorwa umuhanda n’inzira ziruganaho, abayobozi bakababwira ko hagiye kubakwa urukuta rufata umukingo muremure uhari, bareba bagasanga rugifite igihe kirekire, keretse hagiyemo izindi mbaraga.

Ati: “Rwagombaga gushyingurwamo imibiri iri mu nzibutso zitandukanye ziri hirya no hino mu yahoze ari Komini Rwamatamu zizahurizwa muri urwo rushya mu rwego rwo kuzihuza, cyane cyane rukarengera imibiri isa n’aho irimo yangirikira muri ruriya rusanzwe kuko harimo ubukonje. Byari gutuma iyo mibiri ibungabungwa neza ikanabikwa mu buryo bunoze. Tukagira impungenge ko ikomeza kwangirika.”

Ushinzwe imyubakire y’uru rwibutso, Maj. (Rtd) Gato Peter, avuga ko inyigo yizwe nabi ari yo yarudindije aho mbere abayize batekerezaga aho ruzubakwa nk’umurambi nyuma bagasanga ari umusozi kandi baratangiye, bikaba ngombwa gusubiramo inyigo n’ingengo y’imari igahinduka cyane.

Ati: “Inyigo ya mbere yavugaga ko ruzuzura rutwaye miliyoni 792 z’amafaranga y’u Rwanda, dutangiye bigeze hagati, basanga hari byinshi byagombaga gukorwa bitari byatekerejwe mbere, inyigo isubirwamo igera muri miliyari na miliyoni 600 kandi n’ayo dukurikije uko tubibona azarenga nubwo bitazasaba gusubiramo inyigo nka mbere.”

Akomeza avuga ko aho imirimo igeze ubu imva rusange yarangiye isigaje gusigwa amarangi, kandi ngo si umurimo w’umunsi umwe kuko bizasaba ko abafite ababo bashyinguye mu rwibutso rusanzwe babanza kumvikana ku marangi bifuza ko yazarusigwamo.

Ati: “Icyo gihe imva rusange izaba irangiye neza, hakurikireho kwemeranywa ku munsi wo kwimuriramo imibiri. Nta kindi kiturogoye turizeza ko muri Mata umwaka utaha rwashyingurwamo, hagakomeza imirimo yo kubaka agasitade gato gateganyijwe ko kwibukiramo, kubakira umukingo, gutunganya parikingi n’ibindi, na byo byakomerezaho bikihuta.”

Avuga ko hari n’izindi nyubako zizubakwa zigera ku rwibutso rusanzwe, hakaba ibizarusenywaho kugira ngo igice kizasigara kizashyirwemo amateka ya Jenoside yabereye muri kariya gace n’ibindi.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyamasheke, Mupenzi Narcisse avuga ko imirimo yo kubaka uru rwibutsi iri gukurikiranirwa hafi n’inzego zose bireba, bityo ko rutazongera kudindira.

Ati: “Mu nyigo ya mbere habayemo ibitari byitezwe bisaba ko isubirwamo, hazamo indi ngengo y’imari no guhinduka kw’igishushanyo mbonera. Ibyo turimo rero ubu ni ukurwubaka mu buryo bushingiye ku nyigo nshya yabonetse. Rwagombye kuba rwaruzuye muri 2023 ibyo bibazo byabaye bitinza imirimo ariko ubu biragenda bitungana.”

Biteganijwe ko nirwuzura ruzimurirwamo imibiri 48 348 iri mu rusanzwe, iziyongeraho izava mu nzibutso za Kabuga mu Murenge wa Kirimbi, urwa Kizenga mu wa Mahembe, urwa Mubuga mu wa Gihombo n’indi izagenda iboneka. 

Imva rusange y’urwibutso rushya isigaje gusigwa amarangi
Abafite ababo mu rwibutso rushaje, bafite impungenge z’uko ubukonje bubamo bushobora kwangiza byinshi
Ushinzwe imyubakire y’urwibutsi rushya, Maj. ( Rtd) Gato Peter avuga ko nta gihindutse muri Mata umwaka utaha imva rusange yaba yuzuye neza
Abaturage bavuga ko bahabona ibyuma byinshi bihamaze igihe bidakoreshwa bakibaza impamvu
  • BAHUWIYONGERA SYLVESTRE
  • Kanama 24, 2026
  • Hashize isaha 1
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE