U Rwanda ruzishimira gushora imari mu gutunganya peteroli muri Kenya

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Kanama 24, 2026
  • Hashize amasaha 2
Image

Hakomeje kurebwa uburyo u Rwanda rwazaba mu bihugu bizabyaza umusaruro amahirwe y’ishoramari mu ruganda rutunganya ibikomoka kuri Peteroli ruteganywa kubakwa ku Kirwa cya Lamu muri Kenya, n’Umuherwe Aliko Dangote ukomoka muri Nigeria. 

Mu kiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa Mbere yariki ya 24 Kanama, Perezida wa Repubulika Paul Kagame yahamije ko u Rwanda rufite ubushake bwo gushora imari mu migabane 30% uwo muherwe yageneye ibihugu bya Afurika y’Iburasirazuba. 

Gusa yagaragaje ko hakiri kare cyane ku buryo nta makuru ahagije yabitangazwaho, ariko ashimangira ko u Rwanda ruzishimira cyane kuba mu ishoramari nk’iryo ry’ingenzi rifite umusanzu ukomeye mu gushyigikira iterambere rya Afurika. 

Yagize ati: “Ibiganiro nk’ibyo byarahabaye, ariko haracyari kare cyane ho kuvuga byinshi ku bikubiye muri ibyo biganiro. Kubera ko ndatekereza ko bikirimo gukorwaho, hari ibikiri gutekerezwaho. Ariko icyo navuga ni uko u Rwanda ruzishimira kuba mu bagira uruhare muri iryo shoramari.”

Ikigo cya Dangote, Dangote Group,  cyiyemeje guha ibihugu byo mu Burasirazuba bwa Afurika amahirwe yo gushora imari muri urwo ruganda ruteganywa kubakwa ku Kirwa cya Lamu rwitezweho gutwara miliyari 16 kugeza kuri 20 z’amadolari ya Amerika.

Uyu mushinga witezweho gutunganya ibikomoka kuri peteroli bikwirakwizwa mu bihugu bya Afurika y’Iburasirazuba, ku mugabane wose no ku Isi. Uretse u Rwanda, ibihugu nka Kenya na Ethiopia na byo byamaze kugaragaza ubushake bwo gutanga umusanzu wabyo muri uwo mushinga.

Umujyanama wihariye wa Perezida wa Kenya mu bukungu, David Ndii yavuze ko Kenya ubwayo yiyemeje gufata imigabane ingana na 10% ifite agaciro ka miliyoni 500 z’amadolari ya Amerika muri 30% Dangote yemereye ibihugu bya Afurika y’Iburasirazuba, ibihugu byose bizagaragaza ubushake bikazaba bisabwa gushora nibura miliyari 1,5 y’amadolari ya Amerika.  

David Ndili yagize ati: “Ingano yose izashorwa n’Akarere ni miliyari 1,5% z’amadolari ya Amerika. Simbona impungenge na mba mu kubikora, kandi mu gihe bamwe mu Karere badafashe ayo mahirwe twe tuzayashyigikira.”

Muri uyu mushinga, biteganywa ko urwo ruganda ruzaba rumeze neza nk’urundi rw’Umuherwe Aliko Dangote rwitwa ‘Dangote Petroleum Refinery’ ruherereye mu Mujyi wa Lagos muri Nigeria, rubasha gutunganya nibura utugunguru tw’ibikomoka kuri peteroli 700 000 ku munsi.

Umuherwe Dangote yiteze ko muri iyo gahunda yo kwagura ibikorwa byo gutunganya ibikomoka kuri peteroli, uyu mushinga uzamutwara hafi miliyari 20 z’amadolari ya Amerika arimo n’ingengo y’imari yo kugura ibinyabutabire byifashishwa ndetse no kubaka ibikorwa remezo by’icyambu Peteroli izajya yambukirizwaho. 

Ndili yavuze ko ibikorwa byo gutangiza ku mugaragaro uyu mushinga byitezwe mu kwezi gutaha kwa Nzeri, anongeraho ko urwo ruganda ruzajya rwakira nibura utugunguru tw’ibikomoka kuri peteroli bidatunganyijwe (crude oil) dusaga 600 000 ku munsi duturutse muri Uganda na Kenya.  

Ndili yavuze ko Uganda yo itaratangaza ubushake bwo kuba yagira uruhare mu iyubakwa ry’urwo ruganda, bitewe n’uko isanzwe ifite umushinga wo kwiyubakira uruganda rwayo mu kongera ubushobozi bwo kwitunganyiriza ibikomoka kuri Peteroli.

Bivugwa ko Uganda iteganya kubaka uruganda rushobora gutunganya utugunguru 60 000 ku munsi ku bufatanye n’Ikigo Alpfa MBM Investment cyo muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu (UAE), kandi yaniyemeje gushora imari mu gutunganyiriza ibikomoka kuri Peteroli ku nkengero z’inyanja y’u Buhinde muri Tanzania ku bufatanye na Tanzania ndetse n’Ikigo Vitol Bahrain. 

Umushinga u Rwanda rwagaragaje ubushake bwo gushoramo imari, wo witezweho gutanga umusaruro w’ubukungu urenze kure gutunganya ibikomoka kuri peteroli kuko uzazamura n’ubukungu bwa Kenya n’ibindi bihugu byiyemeje kuwushoramo imari.

Nka Kenya ubwayo yiteze kujya iwukuramo miliyari 4 z’amadolari ya Amerika yinjira mu bukungu bw’Igihugu buri mwaka. 

Uyu mushinga ufite umwanya ukomeye mu  gukabya inzozi kwa Dangote wiyemeje kurushaho kongera ibikomoka kuri peteroli bitunganyirizwa muri Afurika bikanifashishwa n’Abanyafurika, aho bishobora no kugabanya igitutu bashyirwaho n’ihindagurika ry’ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli ku masoko mpuzamahanga. 

Indi nyungu ikomeye yitezwe muri urwo ruganda, ishingiye ku kuba ibihugu byo muri Afurika y’Iburasirazuba bizaba bibonye amahirwe yo kurushaho kugera ku kwihuza kw’Akarere, aho ibikomoka kuri Peteroli bidatunganyijwe bituruka muri Uganda no muri Kenya bizaba bibonye isoko rihoraho mu Karere. 

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Kanama 24, 2026
  • Hashize amasaha 2
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE