Centrafrique: Ikirombe cya zahabu cyahitanye abantu barenga 100

  • NYIRANEZA JUDITH
  • Kanama 20, 2026
  • Hashize amasaha 2
Image

Abantu barenga 100 bagwiriwe n’ikirombe cya zahabu mu Burengerazuba bwa Repubulika ya Centrafrique bahasiga ubuzima. Inzego z’ubuyobozi zivuga ko hari impungenge ko iyo mibare ishobora kwiyongera kuko hari abagishakishwa bagipfukiranywe n’ubutaka.

Icyo kirombe cya zahabu cyabagwiriye ku wa Kabiri tariki ya 18 Kanama, kikaba ari icyago kigaragaza akaga kugarije urwego rw’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro bwa gakondo rukora mu kajagari, rudakora ku buryo buzwi, bityo ntibukurikiranwe n’inzego z’ubuyobozi. Iyo mpanuka yabereye mu burengerazuba bw’icyo gihugu, ku mupaka na Cameroun.

Amakuru atandukanye yo muri ako gace agaragaza ko abagera mu ijana bitabye Imana hagakomereka abantu benshi muri iyo mpanuka yabaye mu ma saa cyenda yo muri icyo gihugu, mu kirombe cya zahabu i Zamboyé, mu bilometero 50 uvuye mu mujyi wa Baboua muri Centrafrique.

Nk’uko byemejwe n’ikinyamakuru Cameroon Tribune, Umudepite wa Baboua, Laurent Ngon Baba, yagize ati: “Kugeza ubu, biragoye kumenya umubare w’abapfuye. Abarokotse bajyanywe mu bitaro bya Baboua, mu gihe igikorwa cyo gushakisha kirakomeje kandi abaguye muri iyo mpanuka harimo 4 b’abanya – Cameroun.”

Ibiro by’umushinjacyaha wa Baboua byatangaje ko byatangiye iperereza kuri iyo mpanuka yatewe no kuriduka kw’ikirombe ubutaka bugapfukirana abantu, abagera ku 100 bakahasiga ubuzima. Ubusanzwe ubutaka bwo mu birombe by’amabuye y’agaciro muri Centrafrique bukungahaye ku mabuye y’agaciro bukunze kuriduka kandi akenshi bukorwa mu buryo butemewe n’amategeko.

Mu mashusho y’iyo mpanuka yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga, igice cy’ubutaka kiri muri icyo kirombe kinini kirangaye, ahakorerwa n’abacukuzi b’amabuye y’agaciro amagana kigaragara gicikamo ibice bigwira abacukuzi benshi  nk’uko mbyatangarijwe Ibiro Ntaramakuru by’Abafaransa na Cédric Mbango, umucukuzi w’amabuye y’agaciro mu kirombe cya Zamboyé.

Yagize atii: “Ni akaga. Ubutaka bwahanutse burundu bupfukirana abantu”.

Guverineri w’akarere k’Iburasirazuba bwa Cameroun, Grégoire Mvongo yahamije ko bakomeza gukorana bya hafi.  Ati: “Turi gukorana bya hafi na bagenzi bacu bo muri Centrafrique kugira ngo ducunge kandi dukurikirane neza iby’iyi mpanuka.”

  • NYIRANEZA JUDITH
  • Kanama 20, 2026
  • Hashize amasaha 2
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE