Musanze: Imyanda ijugunywa mu mirima no ku bipangu, umugogoro ku baturage
Abaturage bo mu Murenge wa Cyuve, Akagari ka Kabeza, Umudugudu wa Karunyura, bavuga ko babangamirwa n’abantu bajugunya imyanda mu mirima no ku bipangu byabo, ku buryo hari ubwo bucya basanga ahari hasukuye huzuye amashashi, amacupa, impapuro n’ibindi bisigazwa.
Abo baturage bavuga ko bamwe mu bajugunya iyo myanda bitwikira ijoro kugira ngo batamenyekana, bakayijugunya mu mirima y’abandi cyangwa hafi y’ingo, bikabateza umunuko, isazi n’umwanda, mu gihe abahinzi bo bavuga ko n’imyaka yabo ibangamirwa n’imyanda itabora.
Bifuza ko ubuyobozi bwakongera igenzura n’ubukangurambaga, buri rugo rukagira uburyo bwo kubika no gukusanya imyanda, ndetse abajya kuyijugunya ahatabugenewe bagakurikiranwa.
Singirankabo Eudes, umwe mu baturage bo muri aka gace, avuga ko ikibazo cyabaye umugogoro ku miryango, kuko hari ubwo bajya kuryama ibintu biri ku murongo, ariko bakabyuka basanga hari abamennye imyanda imbere y’ibipangu byabo.
Yagize ati: “Hari ubwo tujya kuryama ibintu bimeze neza, ariko bujya gucya dusanga imyanda iri imbere y’ibipangu byacu. Ibyo biteza umunuko mu ngo, amasazi akadusanga mu nzu cyane muri ibihe by’izuba urusazi ruba rutumuka.”
Avuga ko buri rugo rwagira uburyo buzwi bwo gukusanya imyanda, byagabanya abayijugunya ahantu hatabugenewe.
Ati: “Ibi bintu birimo kutubabaza. Hari inzoka zo mu nda, abana bahora bumva baguwe nabi ndetse na bamwe mu bantu bakuru. Twifuza ko hakorwa igenzura, buri muturage wo muri aka Kagari akerekana uburyo akura imyanda mu rugo rwe.”
Mukankundiye Daphrose, umuhinzi wo muri ako gace, avuga ko mu mirima basangamo amashashi, amacupa, impapuro n’ibindi bisigazwa bitabora.
Yagize ati : “Tujya mu mirima tugasanga amashashi, amacupa, pamperise n’ibindi bitabora. Ibyo biratubangamira kuko imyanda iba yajugunywe mu murima kandi ikabangamira n’imyaka tuba twahinze.”
Avuga ko hari abantu badafite uburyo bwo gucunga imyanda yabo, bakayijugunya aho babonye, bigatuma ikibazo cyabo gihinduka umugogoro ku bandi.
Yagize ati : “Abaturage badafite ibimpoteri mu ngo zabo bakwiye gushishikarizwa kugira aho bajugunya imyanda, kandi abajya kuyijugunya mu mirima y’abandi bakurikiranwa.”
Mukankundiye asaba ko ubuyobozi bwakora igenzura kugira ngo hamenyekane abantu bajugunya imyanda mu mirima y’abandi, kuko abahinzi batagomba guhora bayora imyanda batazi inkomoko yayo.
Abaturage bavuga ko ikibazo cy’imyanda ijugunywa ku bipangu kidashobora kurebwa nk’ikibazo cy’isuku gusa, kuko iyo ibereye ahantu hafi y’ingo ishobora gukurura amasazi n’umunuko, bigatuma n’abatuye muri izo ngo batagira ubwisanzure.
Singirankabo avuga ko hari igihe amasazi ava kuri iyo myanda akagera mu ngo, bikaba ikibazo ku miryango ifite abana.
Yagize ati : “Iyo imyanda imaze kugera hano ku bwinshi kandi inyuranye, amasazi ayijyaho, akagera mu nzu kandi umunuko ukinjiramo. Ni ikibazo ku bana n’abantu bakuru, cyane ku bijyanye n’inzoka zo mu nfda yemwe n’ubuhumekero.”
Abo baturage bavuga ko bifuza ko buri rugo rwerekana uburyo rucunga imyanda yarwo, kugira ngo hatagira uhitamo kuyijugunya ku murima cyangwa ku gipangu cy’umuturanyi.
Abo baturage banavuga ko uretse kuba hari abitwikira ijoro bakamena imyanda mu mirima y’abaturage hari n’abajya kuyimena mu migezi iva mu birunga nka Rwebeya, Muhe, Susa n’iyindi, hakaba hakwiye gufatwa izindi ngamba kugira ngo ibidukikije bidakomeza kubangamirwa.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Musanze buvuga ko iki kibazo cyo muri aka gace butari bukizi, ariko ko bugiye kongera ubukangurambaga ku isuku no ku micungire y’imyanda.
Umuyobozi w’Akarere ka Musanze wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Uwanyirigira Clarisse, avuga ko abaturage bafite uburyo bwo kubona serivisi yo gukusanyirizwa imyanda mu ngo.
Yagize ati: “Dufite umufatanyabikorwa w’Akarere ushinzwe gukusanya imyanda, kandi buri rugo rusabwa amafaranga 1 000 buri kwezi. Birakwiye ko bayatanga, rwiyemezamirimo akajya gutwara imyanda mu ngo buri gihe kuko aza kuyitwara buri gihe inshuro ebyiri mu cyumweru.”
Uwanyirigira avuga ko gukoresha iyi serivisi ari imwe mu nzira zafasha abaturage kwirinda kujugunya imyanda mu mirima cyangwa ku bipangu by’abandi.
Yagize ati: “Tugiye gukomeza gukora ubukangurambaga, kandi bamenye ko abamena imyanda yaba ibora cyangwa itabora ahatabugenewe hari amategeko abihanira kuko aba abangamiye ibidukikije.”
Akarere kandi gasaba abaturage gutandukanya imyanda ibora n’itabora, kugira ngo icungwe mu buryo bukwiye kandi igere ahabugenewe.
Itegeko Nº 48/2018 ryo ku wa 13 Kanama 2018 ryerekeye ibidukikije riteganya uburyo bwo kurengera no kubungabunga ibidukikije, harimo no gukumira ibikorwa bihumanya cyangwa byangiza ibidukikije.
Iri tegeko rishyiraho inshingano ku bantu n’inzego zitandukanye mu micungire y’ibidukikije, mu gihe ibikorwa byo gucunga nabi imyanda bishobora guteza umwanda no kwangiza ibidukikije.


