Korali Shalom yongewe mu bazatarama mu gitaramo cyiswe ‘Umuryango mwiza’
Korali Shalom ikorera umurimo w’Imana muri ADEPR yongewe mu bazatarama mu gitaramo cyiswe ‘Umuryango mwiza Live Concert’ kigiye kuba ku nshuro ya gatatu gitegurwa na Family of Singers Choir yo muri EPR Kiyovu.
Iki gitaramo giteganyijwe ku Cyumweru tariki ya 20 Nzeri 2026, kikabera kuri Camp Kigali, aho abazitabira iki gitaramo bazishimira ibihe bidasanzwe by’indirimbo nziza ndetse n’ubutumwa bwiza. Mu kiganiro yagiranye na Imvaho Nshya, Perezida w’iyo Korali Mujawamariya Eugenie avuga ko biyemeje gutanga umusanzu wabo mu kubaka umuryango kandi mu madini yose habamo umuryango.
Ati: “Twahisemo gutumira Korali ya Shalomo kubera ko ari umugambi wo gutegurira abantu igitaramo gihuriza hamwe amatsinda n’abahanzi bafite ubutumwa bwubaka kandi bugamije gukomeza indangagaciro z’umuryango.”
Ni igitaramo cyateguwe kikazanaba ku nsanganyamatsiko y’umuryango igaragara muri Yosuwa 24:15 handitse hati: ‘Ariko njye n’Inzu yanjye tuzakorera Uwiteka’.
Kongeramo Korali Shalom ADEPR byakiriwe neza cyane dore ko ubutumwa bw’umuryango bureba abantu bose hatitawe ku itorero basengeramo.
Abategura icyo gitaramo bavuga ko kigamije guteza imbere umuco wo kubana, gusangira umunezero no gukomeza umuryango binyuze mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana.
Biteganyijwe ko kizaba ku Cyumweru tariki ya 20 Nzeri 2026, muri Camp Kigali, aho abazitabira iki gitaramo bazishimira ibihe bidasanzwe by’indirimbo nziza ndetse n’ubutumwa bwiza.
