Rayon Sports yaguze Elie Mokono

Rayon Sports yaguze Elie Mokono

Ikipe ya Rayon Sports yatangaje ko yasinyishije Elie ‘Eldinho’ Mokono wakinaga muri ‘Fountain Gate’ yo muri Tanzania, amasezerano y’umwaka umwe.

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 14 Kanama 2026, ni bwo iyi kipe yatangaje ko yungutse uyu mukinnyi mu gihe yitegura umwaka w’imikino wa 2026/27.

Uyu mukinnyi w’imyaka 24 ukinira Ikipe y’Igihugu y’u Burundi yiyongereye kuri Muderi Akbar, Ibrahim Mansouru Djingarey, Issa Djiguiba na Nisingizwe Christian basanzwe bakina mu kibuga hagati muri iyi kipe.

Uretse kuba yakiniraga Fountain Gate kuva muri Kanama 2024 yanyuze no muri Bumamuru FC y’iwabo i Burundi.

Iyi kipe ya Rayon Sports kandi iri kwitegura imikino ya gicuti irimo uwa Mathare United yo muri Kenya ku Cyumweru tariki ya 16 Kanama 2026, ndetse na Super Coupe izakinwa hagati ya tariki na 22 na 28 Kanama 2026, aho izatangira ikina na Police FC.

Nyuma y’iyi mikino izatangira urugendo rwa Shampiyona na CAF Confederation Cup ya 2026/27, aho yatomboye Panthère Sportive du Ndé yo muri Cameroun mu ijonjora rya mbere.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Papa Leo XIV yatangiye uruzinduko muri Amerika y’Epfo nyuma yo kubagwa kanseri 6 Ugushyingo 2026 Saa 13:43
  2. USA: Icyo Perezidansi ivuga ku kwirukana Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’uw’Ingabo  6 Ugushyingo 2026 Saa 13:13
  3. Hateguwe umwiherero uzahuriza hamwe ibyamamarekazi bine 6 Ugushyingo 2026 Saa 12:23
  4. Trump na Emir wa Qatar baganiriye ku guhuza Amerika na Iran 6 Ugushyingo 2026 Saa 10:55
  5. Cheikh Djibril Ouattara yongerewe amasezerano muri APR FC 5 Ugushyingo 2026 Saa 18:35