Ngororero: Abagabo batatu bapfiriye mu kirombe nyuma yo gufatwa na gaze

  • HABIMANA Eric
  • Kanama 14, 2026
  • Hashize amasaha 4
Image

Abagabo batatu bapfiriye mu kirombe gicukurwamo amabuye y’agaciro, nyuma yo gufatwa na gaze ubwo bari bagiye gucukura mu kirombe cyari kimaze igihe gifunze. Iyi mpanuka yabaye mu gitondo cyo kuri uyu wa 14 Kanama 2026, mu Karere ka Ngororero, Umurenge wa Ndaro, Akagari ka Kabageshi, Umudugudu wa Masango.

Amakuru y’urupfu rw’abo bagabo yemejwe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Ndaro, Rutagisha Aimable, wavuze ko abo bagabo bari bagiye gucukura amabuye y’agaciro mu buryo butemewe n’amategeko, bakinjira mu kirombe cyari kimaze igihe kidakoreshwa.

Yavuze ko bamaze kukinjiramo no gutangira ibikorwa by’ubucukuzi, bafashwe na gaze bituma babura umwuka wo guhumeka birangira bahasize ubuzima.

Yagize ati: “Amakuru twayamenye ko hari abagabo batatu bagiye gucukura amabuye y’agaciro mu buryo butemewe n’amategeko mu kirombe cyari kimaze igihe gifunze. Bagezeyo batangiye gucukura babura umwuka wo guhumeka gaze ibafatiramo barapfa. Ibikorwa byo kubakuramo byahise bitangira kandi twamaze kubabona.”

Akomeza avuga ko imirambo y’aba bagabo yahise ijyanwa mu buruhukiro bw’Ibitaro bya Muhororo.

Yongeye gusaba abaturage kwirinda ibikorwa by’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro butemewe, kuko bishobora kubateza ibyago byo gutakaza ubuzima ndetse bigasigira imiryango yabo ibibazo.

Ati: “Aba bantu nta kampani bakoreraga, aho bakoreraga ni ahantu hari hamaze igihe hadakoreshwa kandi ubuyobozi ntibuhwema kubagira inama yo kureka kwishora mu bucukuzi butemewe, barashyira ubuzima bwabo n’imiryango yabo mu kaga. Turabasaba ko bashaka kampani zikabaha akazi.”

Urupfu rw’aba bagabo rwabaye mu gihe kitageze ku mezi abiri nyuma y’uko abandi bantu bane bagwiriwe n’ikirombe muri uwo Murenge wa Ndaro, ubwo na bo bari bagiye gucukura mu buryo butemewe, hari kandi undi muntu uheruka gupfira mu kirombe mu Murenge wa Nyange, aho yari yagiye gucukura amabuye ya koluta mu buryo butemewe.

Mu Rwanda, umuntu ukora ibikorwa by’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro cyangwa kariyeri nta ruhushya aba akoze icyaha, iyo abihamijwe n’urukiko, ashobora guhanishwa igifungo cy’imyaka 2 kugeza kuri 5 n’ihazabu iri hagati ya miliyoni 25 na miliyoni 50 z’amafaranga y’u Rwanda, cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Ndaro ikirombe kishe abantu 3
  • HABIMANA Eric
  • Kanama 14, 2026
  • Hashize amasaha 4
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE