Abasaga 60 000 barizihiriza Asomusiyo i Kibeho
Abantu baturutse mu mahanga no mu Rwanda barenga 60 000 ni bo biteganyijwe ko bahurira i Kibeho, mu Karere ka Nyaruguru, kuri uyu wa Gatandatu mu kwizihiza umunsi mukuru w’Ijyanwa mu Ijuru rya Bikira Mariya (Asomusiyo).
Uyu munsi Mukuru wizihizwa ku wa 15 Kanama buri mwaka, ukaba ushingiye ku myemerere ya Kiliziya Gatolika ivuga ko Bikira Mariya yajyanywe mu Ijuru nyuma yo kurangiza ubuzima bwe bwo ku isi.
Padiri Vedaste Kayisabe, Umunyamabanga Mukuru w’Inama y’Abepiskopi Gatolika mu Rwanda, yavuze ko uyu munsi mukuru ugaragaza umwanya wihariye Bikira Mariya afite mu kwemera kwa Kiliziya Gatolika nk’umubyeyi wa Yezu Kristu.
Yagize ati: “Kujyanwa mu Ijuru ni umunsi mukuru ukomeye wa Bikira Mariya. Bisobanura ko Nyina w’Imana yajyanywe mu Ijuru.”
Yakomeje agira ati: “Igihe Imana yahitagamo kwigira umuntu, yahisemo Bikira Mariya kugira ngo abe nyina wa Yezu. Ni yo mpamvu Abagatolika bamwubaha cyane kandi bakamuha icyubahiro cyihariye.”
Umunsi mukuru wo Kujyanwa mu Ijuru kwa Bikira Mariya wizihizwa cyane n’Abagatolika, nubwo Bikira Mariya yemerwa no mu yandi madini ya Gikirisitu ndetse no muri Islamu.
Padiri Kayisabe yavuze ko ibirori biri bubera i Kibeho, ahazwi cyane kubera amabonekerwa ya Bikira Mariya, byatangiye ku wa Gatanu ahagana saa kumi n’imwe z’umugoroba, haba ijoro ryo gusenga ririmo amasengesho, indirimbo ndetse na Misa ibanziriza umunsi mukuru.
Misa nyamukuru iteganyijwe gutangira kuri uyu wa Gatandatu ahagana saa tanu za mu gitondo, nyuma yo gusoma Ijambo ry’Imana rizatangira ahagana saa yine bibaanzira igitambo cya misa.
Padiri Kayisabe yavuze ko biteganyijwe ko ibirori bizitabirwa n’abasura ubutaka butagatifu bwa Kibeho, baturutse mu Rwanda ndetse no mu bindi bihugu birimo Uganda, Kenya, Tanzania, Afurika y’Epfo, Zambia, Poland na Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Yavuze ko umunsi mukuru w’Ijyanwa mu Ijuru kwa Bikira Mariya unizihizwa mu Maparuwasi Gatolika hirya no hino mu gihugu.
Padiri Kayisabe yavuze ko isabukuru y’imyaka 50 ya Katederali St Michael ihuriranye n’umunsi mukuru wo Kujyanwa mu Ijuru kwa Bikira Mariya, bityo abayoboke bakazizihiza ibyo birori byombi kuri uyu wa Gatandatu.
I Kibeho, ahabereye amabonekerwa ya Bikira Mariya yemejwe ku mugaragaro na Vatican mu 2001, hamaze igihe hakira abasura ubwo butaka bugatifu baturuka mu Rwanda no mu bindi bihugu.
Padiri Kayisabe yavuze ko abantu bo mu yandi matorero ya Gikirisitu na bo bakomeje kugira amatsiko yo gusura Kibeho.
Yagize ati: “N’abantu badakunda gusenga bayambaza Bikira Mariya bagira amatsiko yo kumenya Kibeho. Mfite abo mu muryango wanjye ari Abakirisitu b’Abavugabutumwa, ariko igihe basuraga Kibeho na bo bemeye ko ari ahantu hatagatifu.”