Nyagatare: Abakora ubukorikori i Rwimiyaga bifuza kubakirwa agakiriro kagezweho
Bamwe mu bakora imirimo y’ubukorikori mu Murenge wa Rwimiyaga bifuza ko bakubakirwa agakiriro gahuriza hamwe ibyo bakora bikabafasha kungurana ubumenyi no kuganwa n’ababagurira mu buryo bworoshye. Abenshi muri aba banyabukorikori bakorera muri santere ya Rwimiyaga igaragaza ugutera imbere mu buryo bwihuta.
Kuba buri wese akorera aho abonye ngo bituma imbaraga z’ibyo bakora zitagaragara, bikagira ingaruka no ku masoko bagezaho ibyo bakora. Mutuyimana Celestin ukora inkweto agira ati: “Akazi kacu usanga dukora mu buryo butatanye, natwe dukora inkweto ubwacu nubwo dukora bimwe ariko ntidukorera hamwe. Ibi bigabanya imbaraga twakabaye tugira nko mu gihe turi mu gakiriro aho abantu bose baba bazi ko badushakira hakaba iguriro rihuriweho.”
Munyaneza Reverien we usudira yagize ati: “Ubumenyi dukoresha dukwiye kubuhuriza hamwe hakagira izina riremereye ku buryo ufite icyo akeneye wese ariho agana. Ibi byatuma twigiranaho kunoza ibyo dukora, ariko kandi n’isoko rikaguka. Hari uba azi gukora urugi mu buryo runaka, iyo uri hamwe n’abandi ubona udushya tuvumburwa bityo ukanamenya ibigezweho bikunzwe n’abakiliya.”
Ibi kandi binagarukwaho n’abakora imirimo y’ubudozi ndetse n’ububaji, bemeza ko ubuyobozi bwabafasha kubona aho bakorera hamwe bakava mu kajagari. Mukamana Josee agira ati: “Kuba usanga abantu bamwe barashyize ibarizo aha, abandi bakarijyana ahandi, ibyo bikaba ku badoda, abasudira n’abandi usanga biteye akajagari ndetse bikabangamira ituze ry’abakorera n’abatuye muri iyi santere. Biba byiza iyo iyi mirimo ihurijwe hamwe ikava mu baturage bityo ufite icyo akeneye akaba azi aho ajya kugishakira.”
Akomeza agira ati: “Ibi byatuma n’aho agakiriro kashyizwe hatera imbere bikanatuma ibyo dukora bimenyekana mu ruhando rw’amasoko bakatugana.”
Umuyobozi w’Ishami rishinzwe ishoramari no guteza imbere umurimo mu Karere ka Nyagatare, Nkubiri Dominique avuga ko iki cyifuzo cy’abaturage bakigejejweho ndetse hari ibigiye gukorwa kugira ngo agakiriro kaboneke.
Yagize ati: “Igitekerezo cyo kugira agakiriro muri Rwimiyaga ni cyo ndetse twakiganiriyeho n’inzego bireba, aho twemeje ko tugiye gufasha abaturage kugena aho agakiriro kakubakwa hashingiwe ku gishushanyo mbonera hanyuma tugakora ubukangurambaga, abakora iyi mirimo bakihuriza hamwe bakiyubakira aho gukorera nkuko na bo bagiye babigaragaza.”
Uyu muyobozi avuga ko uretse kuba ari inyungu ku banyabukorikori, ako gakiriro kazanafasha ubuyobozi mu buryo bwo kwinjiza imisoro.
