Nyagatare: Uwarokotse Jenoside worojwe inka n’Abamotari ayitezeho kumuhindurira imibereho
Sugira Vianney wo mu Kagari ka Bushoga, Umurenge wa Nyagatare mu Karere ka Nyagatare warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, avuga ko inka yorojwe n’abatwara moto mu Karere ka Nyagatare, nyuma y’igihe kirekire atagira inka, ayitezeho kumuhindurira imibereho, ikamufasha kwiteza imbere.
Uyu muturage warokokeye mu karere ka Nyanza akaza gushakira ubuzima mu karere ka Nyagatare avuga ko yari abayeho mu buzima bumugoye aho we n’umuryango we w’abantu 8, harimo abana 6 bari babayeho batabona amata ndetse n’ubuzima ari ugupfundikanya.
Ashima abatekereje kumuremera bakamuha inka nziza ahamya ko igiye kumuhindurira imibereho. Ati: “Nari mbayeho mu bukene ntagira amata yo kunywa ibi bikagira ingaruka ku muryango wange cyane abana. Navuga ko ubu ari bwo ngiye korora kuko Jenoside yabaye ndi muto ntaragira ubushobozi bwo kugira inka nita iyanjye aho na nyuma yayo ntigeze ngira amahirwe yo kugira inka.”
Akomeza agira ati: “Inka nziza mpawe nyitezeho kumpindurira imibereho kuko ngiye kuyorora neza nkazakamira umuryango ndetse, nkagurisha amata nkabona amafaranga amfasha no mu bindi dukenera mu rugo. Ni inka kandi izatuma mbona ifumbire ubutaka buto mfite nkarushaho kububyaza umusaruro.”
Sugira ashimira cyane abamutekerejeho ndetse n’ubuyobozi bwabonye ko akwiye korozwa. Ati: “Ndashimira cyane abamotari bangabiye mbasabira umugisha ku Mana. Ubufasha nkubu bwongera kutwereka ko tutari twenyine ko dufite abadutekereza banatwifuriza ibyiza. Ikindi ni ugishimira ubuyobozi bwantoranyije bukabona ko nkwiye kongera kunywa amata.“
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyagatare, Uwambayingabire Claire avuga ko abamotari bakusanyije ubushobozi bagamije koroza uyu muturage ari amaboko bahaye uyu muryango ndetse n’ubuyobozi bufite mu nshingano kwita ku mibereho myiza y’abaturage.
Ati: “Ndabashimira umuhate mwagize wo kugira icyo mukora kugira ngo mworoze umuturage wacu warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Ni amaboko muduhaye kandi duha agaciro umutima mwabikoranye. Umuturage worojwe na we turamusaba kwita kuri iyi nka agaharanira kwigira akaba umuturage wifashije, bityo ubufasha buzakurikiraho bukazahabwa abandi bataragerwaho n’aya mahirwe.”
Yavuze ko atari ubwa mbere abamotari bakoze igikorwa nk’iki ahubwo ko bibaye ku nshuro ya gatatu anabasaba kuzabikomeza.
Umuryango Ibuka wita ku nyungu z’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 mu Karere ka Nyagatare bugaragaza ko hakiri abakeneye ubufasha burimo korozwa ndetse no kubakirwa, ugashima abagira uruhare mu kubashyigikira.
