RIB yataye muri yombi abantu 18 barimo Umuyobozi Mukuru wa Rwanda FDA
Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) rweretse itangazamakuru abantu 18 bafashwe bakekwaho kugira uruhare mu bikorwa byo gukora no gukwirakwiza ibinyobwa bitujuje ubuziranenge, barimo Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubugenzuzi bw’Ubuziranenge bw’Imiti n’Ibiribwa (Rwanda FDA) Bienvenu Emile, n’abandi bayobozi n’abakozi ba Leta.
Berekanwe kuri uyu wa Kane, tariki ya 13 Kanama 2026, aho RIB ifatanyije na Polisi y’Igihugu bavuze ko muri bo harimo abakozi ba Rwanda FDA, ab’Ikigo cy’Igihugu Gitsura Ubuziranenge (RSB), ndetse n’Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’Imirenge n’Utugari dutandukanye.
Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira B. Thierry, yavuze ko muri Rwanda FDA hakurikiranywe abantu 10, barimo Umuyobozi Mukuru, Prof. Bienvenu Emile. Yagize ati: “Muri Rwanda FDA harimo bantu 10 bakurikiranwe, hari Umuyobozi Mukuru Prof Bienvenu Emile, hakaba na Nyirimigabo Eric, Umuyobozi w’Ishami rishinzwe ibiribwa na Dr Nyamwasa, umuyobozi w’ishami ry’ubugenzuzi na Mahoro Christian ushinzwe gutanga impushya ku bigo bikora ibijyanye n’ibiribwa.”
Muri abo bakurikiranywe kandi harimo Muhimpundu Alice, inzobere mu bugenzuzi bw’ububiko, ndetse n’abandi bakozi ba Rwanda FDA. RIB yavuze kandi ko harimo abayobozi bo muri RSB batatu, barimo Mporanzi Samuel, ushinzwe ishami rishinzwe gutanga impamyabushobozi z’ubuziranenge ku rwego rw’Igihugu, na Kanyange Celine, ushinzwe gutanga impamyabushobozi z’ibicuruzwa.
Harimo kandi Gasana Isai, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kansi mu Karere ka Gisagara, na Kubwimana Emmanuel, Umuyobozi w’Umudugudu mu Murenge wa Murundi mu Karere ka Karongi, ndetse n’abandi.
By’umwihariko, RIB yavuze ko Prof. Bienvenu Emile, Umuyobozi Mukuru wa Rwanda FDA, akurikiranyweho gutanga icyangombwa atabanje kugisha inama akanama gashinzwe tekiniki.
Dr. Murangira yagize ati: “Yatanze ibyangambwa atagishije inama akanama gashinzwe tekiniki. Hari ubugenzuzi bwakozwe ku ruganda rwasuwe, baza gusanga igikoresho gikamura gifite ingese ziteye ubwoba, biza kurangira urwo ruganda ruhawe icyangombwa.”
RIB yavuze kandi ko abakozi batatu ba RSB bafunzwe bakurikiranyweho gutanga ibyangombwa ku bicuruzwa by’amasosiyete 18 ku byangombwa bya ‘S Mark’, kandi bitujuje ibisabwa. Dr. Murangira ati: “Twasanze ibinyobwa bifite ‘S Mark’ ariko wajya kureba mu bindi binyobwa ugasanga nta na kimwe afite.”
Yavuze ko ibyo byagize uruhare mu guteza akajagari ku isoko, ku buryo hari inganda zakoraga ibinyobwa zimaze imyaka igera ku 10 nta byangombwa bifite, nyamara abakozi babishinzwe bakazisura kenshi.
RIB yavuze ko ibyo bikorwa byagaragaje ko hari abakozi bakoreshaga nabi umwanya w’akazi, bagakora ibikorwa binyuranyije n’ibiteganywa n’amategeko. Dr. Murangira yavuze ko amategeko aha umukozi wa Rwanda FDA uri mu bugenzuzi ububasha bwo gufunga uruganda mu gihe asanze rutubahiriza ibisabwa, bityo abakozi birengagije ibyo bikorwa bakaba barakoze ibinyuranyije n’amategeko.
RIB yavuze ko kuba hari inganda zakomeje gukora ibinyobwa bitujuje ubuziranenge byatewe n’uko hari abayobozi n’abakozi bakoraga ubugenzuzi ariko bakirengagiza ibitagenda neza basanze.
Ku bayobozi mu Nzego z’Ibanze RIB, ivuga ko mu bafashwe hari abayobozi mu nzego z’ibanze byagaragaye ko bari bafite utubari ducuruza ibinyobwa bitujuje ubuziranenge ndetse hakaba n’abandi bafatanyaga n’abaturage kubihisha.
Umuvugizi wa Polisi y’Igihugu ACP Rutikanga Boniface yavuze ko iyo abo bayobozi bubahiriza inshingano zabo bitari gutuma inzego zihaguruka zikabaza ibyo bakoze bitubahirije amategeko, yizeza ko ingamba zo guhangana n’ibyo bikorwa bitazihanganirwa na gato.
Yagize ati: “Bakwiye gutanga ibyangombwa no kugenzura ko ibyo batanze bikoreshwa neza. Iyo tuje biba byafashe indi sura y’ibihano n’ibindi, byakagombye kuba bikorwa ababishinzwe barahari ariko nibinanirana tuzamanuka.”
RIB yavuze ko mu gihe abo bantu bahamwe n’ibyaha n’inkiko, bashobora guhanishwa igihano cy’igifungo kiri hagati y’imyaka irindwi n’icumi, bitewe n’ibyaha bazahamwa na byo. Kugeza ubu, RIB ivuga ko imaze gufata abantu 104 mu gihugu hose, bakurikiranweho gukora no gukwirakwiza ibinyobwa bitujuje ubuziranenge.
Muri aba, dosiye 97 zamaze koherezwa mu Bushinjacyaha kugira ngo hakomeze gukurikizwa izindi nzira z’amategeko. Iki gikorwa kiri mu mukwabu wo guca ibinyobwa bitujuje ubuziranenge ku isoko, hagamijwe kubirinda gukomeza kwangiza ubuzima bw’abaturage, by’umwihariko urubyiruko. RIB yatangaje ko uyu mukwabu watangiye ku wa 20 Nyakanga 2026 ukaba ukomeje.
