Coach Gaele yemeje ko urugendo rwe na Bruce Melodie ruri ku musozo

  • MUTETERAZINA SHIFAH
  • Kanama 13, 2026
  • Hashize amasaha 2
Image

Umushoramari Karomba Gael uzwi mu muziki nka Coach Gael yashyize atangaza ko urugendo rw’imikoranire ye n’umuhanzi Bruce Melodie rurimo kugana ku musozo kubera ko imyaka iri mu masezerano basinyanye yamaze kugera gusa ko bizagorana kubona ikipe imeze nk’iyo yagiranye na Bruce Melodie.

Uyu mushoramari washinze inzu ifasha abahanzi ya 1:55AM yemeje ko iyo nzu yari yaragiranye amasezerano na Itahiwacu Bruce uzwi nka Bruce Melodie yari afite igihe cy’imyaka itanu yatangiye mu mwaka wa 2021, ariko ku mpande zombi bishimiye imikoranire bagize muri urwo rugendo.

Ubwo yari mu kiganiro n’itangazamakuru ejo hashize yemeje ko koko urwo rugendo rurimo kugana ku musozo ariko itsinda ribishinzwe ririmo kugirana ibiganiro n’uwo muhanzi ngo harebwe niba amasezerano yakongerwa cyangwa niba inzira zabyara amahari.

Yagize ati: “Ngarutse ku bihuha bimaze iminsi byo gutandukana na Bruce, ni uko abantu babara bakabibona, birumvikana imyaka ibaye itanu amasezerano yanjye na Bruce arimo aragana ku musozo. Turi mu gihe ikipe yanjye yicaranye na Bruce bareba niba amasezerano yakongerwa.”

Akomeza agaragaza ko imyaka itanu y’imikoranire bagiranye na Bruce Melodie yabaye myiza, kandi imishinga yose bakoranye bayishimira ndetse aboneraho n’umwanya wo kumushimira. Ati: “Ntawabihisha abantu bazi kubara ko imyaka itanu igeze, twebwe ibyo twakoranye na Bruce n’ibintu twishimira cyane, si ibyo twakwifuza gutakaza, ariko ibizava mu biganiro tuzabyakira.”

“[…] Ubutumwa nifuza guha Bruce Melodie, ndamushimira cyane, sintekereza ko hari undi muhanzi tuba twarakoranye mu Rwanda muri iki gihe ngo dukore kandi tugerane ku byo twageranyeho na we, ku ruhande rwacu ni amashimwe.”

Coach Gael yagaragaje Bruce Melodie nk’umunyamurava ndetse ko urukundo n’imbaraga ashyira mu gukora imiziki no kudatinya ari byo byatumye amwita Munyakazi avuga ko bizagorana kubona ikipe izaha Abanyarwanda nk’ibyo batanze bafatanyije na Bruce Melodie.

Mu gusoza Coach Gael yagaragaje ko mu rugendo rw’imyaka itanu rwaranzwe n’umwete, umurava no gushyira hamwe byatumye bageza umuziki w’u Rwanda ku rwego mpuzamahanga gusa umuziki w’Igihugu runaka utagera kure hashingiwe ku muhanzi umwe ari yo mpamvu afite gahunda yo gushora mu bahanzi batandukanye bo mu Rwanda.

Coach Gael yemeje ko amasezerano ye na Bruce Melodie ari ku musozo
  • MUTETERAZINA SHIFAH
  • Kanama 13, 2026
  • Hashize amasaha 2
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE