Musanze: Ifungwa ry’inganda zitujuje ubuziranenge ryazanye agahenge
Abaturage bo mu Karere ka Musanze baravuga imyato Leta y’u Rwanda yafashe icyemezo cyo gufunga inganda zakoraga inzoga zitujuje ubuziranenge mu Gihugu, aho mu karere ka Musanze habarurwa 14 zafunzwe bikagarura ituze mu miryango y’abatagira ingano.
Bagaragaza ko mbere y’uko izo nganda zifungwa, inzoga zakoraga mu buryo butemewe n’amategeko zari zarabaye intandaro y’amakimbirane yo mu ngo, urugomo, ubusinzi bukabije ndetse n’ibindi byaha bitandukanye.
Mu nzoga zakundaga gukorwa no gucuruzwa mu buryo butemewe harimo izamenyekanye ku mazina nka Akayuki, Urwunge, Ijambo, Umubasha n’izindi, abaturage bavuga ko zayobyaga abantu benshi ku buryo batabashaga kwita ku nshingano z’imiryango yabo. Nyiransabimana Béatrice, umwe mu baturage bo mu Murenge wa Muhoza, yavuze ko ubuzima bwatangiye guhinduka nyuma y’uko izo nganda zifunzwe.
Yagize ati: “Hari abagabo batahaga mu gicuku buri munsi basinze, bamwe ntibatahaga na gato bararaga ku mihanda. Abana baburaga urukundo rw’ababyeyi, abagore bagahora mu makimbirane, kubera gukubitwa n’abagabo babaga basinze izi nzoga z’inkorano zitujuje ubuziranenge. Ubu rero hari benshi batangiye gutaha kare, bagasangira n’imiryango yabo kandi bakita ku bana. Turabona impinduka zifatika, kuko ubu umugabo kunywa igikoma n’amata n’icyayi nta kibazo mbona bafite, abandi banywa izindi nzoga zemewe.”
Habimana Philippe, umwe mu baturage bahoze banywa izi nzoga, avuga ko ubusinzi bwari bwarabaye igice cy’ubuzima bwe, kugeza ubwo yagize ibibazo bikomeye ku buzima no mu muryango. Avuga ko yakundaga kunywa izi nzoga z’inkorano zitujuje ubuziranenge, ndetse rimwe na rimwe akazinywa atariye, ibintu avuga ko byaje kugira ingaruka zikomeye ku buzima bwe, kandi ngo ibi byaterwaga n’uko zaguraga amafaranga make.
Habimana avuga ko yaje kurwara umwijima, ndetse nyuma akamenya ko mu nzoga yanywaga habaga havanzwemo n’izamenyekanye nk’Ibyuma ari na byo byamuteye uburwayi n’igihombo cy’igihe kirekire. Yagize ati: “Nari narabaye umunywi w’izi nzoga z’inkorano. Narazinywaga cyane, hari n’igihe nazinywaga ntariye. Naje kwisanga ndwaye umwijima. Nyuma byaje no kugaragara ko izo nzoga harimo Ibyuma, bituma ngira ibibazo bikomeye ku buzima. Narabyishingaga kuko numvaga ngomba kunywa akantu kandi kansindisha vuba kugira ngo niyibagize ibibazo by’ubukene mu muryango.”
Avuga ko ubusinzi butamwangizaga ku buzima gusa, ahubwo bwari bwaratangiye no gusenya umubano we n’umuryango we. Yagize ati: “Nageraga mu rugo nasinze ngatongana n’umugore wanjye, ndetse rimwe na rimwe tukarwana. Byageze aho umuryango wacu ugira ibibazo bikomeye kuko twahoraga mu makimbirane n’ubukene bukomeye kugeza n’ubwo abana bajyaga kwibera kwa nyirakuru no mu bavandimwe.”
Habimana avuga ko ingaruka z’ubusinzi zageze no ku bukungu bw’urugo, ku buryo amafaranga yagombaga kwishyurwamo ishuri ry’abana n’ubwisungane mu kwivuza (Mutuelle de Santé) yagiye akoreshwa mu gukemura ibibazo byatewe n’ubusinzi.
Ati: “Byageze aho imiryango yacu yajyaga ikusanya amafaranga yo kwishyura amafaranga y’ishuri ry’abana n’iya Mituweli, kubera ibibazo twari dufite. Byanteje igihombo cyane, kuko ibyo nashoboraga gukoresha mu guteza imbere umuryango byagiye mu kwishyura ibibazo by’ubuzima n’ibindi byaturutse ku businzi, harimo kwivuza.”
Avuga ko ubuzima bwe bwahindutse nyuma yo kuva muri uwo muco wo kunywa izi nzoga, asaba n’abandi kuzireka kuko ingaruka zazo zishobora kugera ku muntu ubwe, ku muryango no ku bukungu bwawo.
Mushimiyimana Jean Claude wo mu Murenge wa Cyuve yavuze ko usibye gusenya ingo, izo nzoga zanatezaga umutekano muke, ati: “Iyo abantu babaga basinze, habagaho imirwano, gukomeretsanya n’urugomo. Hari n’abibwaga amafaranga cyangwa telefone batazi uko byagenze. Kuba izi nganda zarafunzwe byagabanyije cyane ibyo bibazo, kandi abaturage batangiye kugira umutekano.”
Usibye izo nganda hari n’inzoga z’inkorano zakorerwaga mu ngo zirimo Umumanurajipo, Umutaragweja, Nzoga Ejo, Karutare, Kunjakunja n’izindi na zo zari ikibazo gikomeye. Bivugwa ko abazinywaga bakundaga kurara ku mihanda no ku nkengero z’imihanda, bamwe bakabyukira mu bitaro cyangwa mu ngo z’abandi batazi uko bahageze.
Hari n’abavuga ko ubusinzi bukabije bwaterwaga n’izo nzoga bwahaga icyuho abakora ibyaha, aho bamwe mu bagore n’abakobwa bahuraga n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina, abandi bagasahurwa cyangwa bagakubitwa batabasha no gusobanura uko byagenze.
Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Musanze ushinzwe Imibereho myiza y’Abaturage, Kayiranga Théobard, yavuze ko kurwanya inzoga z’inkorano biri mu ngamba zigamije kubungabunga ubuzima, imibereho myiza n’umutekano by’abaturage.
Yagize ati: “Ifungwa ry’inganda zakoraga inzoga z’inkorano zitujuje ubuziranenge ni kimwe mu byemezo byafashwe hagamijwe kurinda abaturage ibibazo byaterwaga n’izo nzoga. Turimo kubona impinduka zirimo kugabanyuka kw’amakimbirane yo mu ngo, urugomo n’ibindi byaha bifitanye isano n’ubusinzi. Turasaba abaturage gukomeza gufatanya n’inzego z’umutekano batanga amakuru ku muntu wese wakongera gukora cyangwa gucuruza inzoga zitemewe n’amategeko.”
Iki gikorwa cyo kurwanya inzoga z’inkorano zitujuje ubuziranenge kibaye mu gihe Minisiteri y’Ubuzima iherutse gutangaza ko hagati ya Mutarama na Kamena 2026, abantu bagera kuri 50 bamaze kwicwa n’inzoga zitujuje ubuziranenge, mu gihe hari abandi benshi bakurijemo kumugara, bahuma amaso, ibintu byatumye ubuyobozi bukaza ingamba zo kuzirwanya mu Gihugu hose.

