Rusizi: 27 bakoze Jenoside basabye imbabazi imiryango biciye
Mu gikorwa cy’isanamitima cyateguwe n’itorero EAR/ Diyoseze ya Cyangugu n’ubuyobozi bw’Akarere ka Rusizi, aho ku bw’inyigisho z’ubumwe n’ubudaheranwa zatanzwe n’iri torero, 27 bakoze Jenoside bari bararangije ibihano byabo mu magororero, bari kumwe n’imiryango yabo basabye imbabazi imiryango 23 biciye, barazibaha.
Ni igikorwa cyabereye mu Murenge wa Nkungu, Akarere ka Rusizi ku ya 6 Kanama 2026, bamwe mu basabwe imbabazi babwiye Imvaho Nshya ko abazibasabye batari bazi ko ari bo babamariye imiryango, bakaba bashimishijwe cyane n’iki gikorwa cyatumye barushaho kumenya ukuri k’urw’ababo bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, kutari kwaragaragaye mu Nkiko Gacaca.
Murekatete Béatrice uvuga ko yiciwe umuryango mugari w’abarenga 50 barimo umugabo we bari bamaranye umwaka n’igice gusa, akamusigira inda y’amezi 6, avuga ko ku wa 5 Kanama 2026 ari bwo yamenye ko Gakwaya Egide w’imyaka 78 ari we wamwiciye se.
Uwo Gakwaya Egide yafunzwe imyaka 12 ataha arangije igihano ariko atarigeze ahingutsa ko yishe se wa Murekatete Béatrice. Aho EAR/ Diyoseze ya Cyangugu imuhamagariye,kimwe na bagenzi be, ikabaha inyigisho, yumvise ko,nubwo yarangije igihano akwiye kwandika ibaruwa agasaba imbabazi Murekatete.
Ati: “Mbonye iyo baruwa natunguwe no kumva ari we wanyiciye umubyeyi akaba yari atarabimbwira iyi myaka yose. Nashimishijwe cyane no kumenya aya makuru, muha imbabazi mbikuye ku mutima numva ndaruhutse na we aruhuka intimba yahoranaga yo kumpisha amakuru azi.’’
Avuga ko kugeza ubu hari imibiri y’abe barimo nyina,biciwe mu cyayi mu Murenge wa Nkungu atarabona, yifuza ko hari n’abandi batera intambwe yo kumusaba imbabazi bakanamwereka aho iyo mibiri iri,yakumva arushijeho kuruhuka.
Gakwaya Egide yavuze ko nyuma yo guhabwa imbabazi na Murekatete Béatrice, bagahoberana yumvise ari bwo agize amahoro nyayo y’umutima.
Ati: “Ni bwo niyumvisemo amahoro ya nyayo y’umutima kuko twahuraga ngaca ku ruhande, ariko ubu aho ambwiriye ku mugaragaro ko ambabariye tugahoberana ari bwo numvise mbaye umuntu. Ubundi nagendaga numva ndi nk’igishushungwe kiri aho meze nk’utazi iyo ndi. Mbese ndazutse, mvuye ibuzimu ngiye ibuntu.’’
Kayumba Joseph w’imyaka 70, avuga ko nyuma yo guhabwa imbabazi na Bayingana Grégoire yiciye mushiki we, agiye gushishikariza abacyinangiye kuva mu bwigunge bw’imitima barimo, bagatera intambwe nk’iyo yateye.
Ati: “Uyu ni umunsi udasanzwe mu buzima bwanjye kuko mbabariwe. Intimba nagendanaga irashize. Ndashimira mbere na mbere Umukuru w’Igihugu Paul Kagame washyizeho iyi gahunda n’itorero EAR/Diyoseze ya Cyangugu ryaduhaye inyigisho zatumye niyemeza guhinduka. Hari benshi bumva twabaye ibigwari, abo ngiye kubegera mbashishikarize kuza na bo bakurikire inyigisho basabe imbabazi abo bahemukiye.”
Bayingana Grégoire wamubabariye na we yagize ati: “Yishe mushiki wanjye. Narigishijwe numva nkwiriye kumubabarira. Twari abana 12 mu rugo n’ababyeyi bacu, nsigaye jyenyine abandi we na bagenzi be barabamaze. Ndashima Leta y’Ubumwe bw’Abanyarwanda irangajwe imbere na Perezida Paul Kagame yatwigishije kubabarira aba batumariye imiryango, natwe tukaruhuka imitima.”
Sekamana Vedaste w’imyaka 76, wafunzwe imyaka 30 akavamo arangije igihano agaya Leta mbi yabashoye mu kwica abaturanyi babo.
Ati: “Leta mbi yadushoye muri Jenoside tukica abo twabyaranye muri batisimu, inshuti n’abavandimwe yaraduhemukiye cyane. Nishe nyina w’uyu Mukahirwa Libérée twari twarabyaranye muri batisimu turi imiryango y’inshuti, kubera Leta mbi. Yaratsinzwe ntikagaruke ukundi. Nishimiye ko Mukahirwa yambabariye. Intambwe twateye y’ubumwe n’ubudaheranwa ntizasubira inyuma.”
Mukahirwa Libérée yavuze ko yari yarategereje ko amusaba imbabazi araheba. Ati: “Ndashimira abagize uruhare bose muri iki gikorwa aba baduhemukiye bakadusaba imbabazi. Nari narategereje ko aza kuzinsaba ndaheba ariko ijambo ry’Imana rimugezemo yumva akwiriye kuzinsaba. Ndazimuhaye. Nubwo gutanga imbabazi ari umuti usharira ariko tugomba kuwunywa kugira ngo duharanire iterambere nk’uko Leta yacu nziza ibidusaba.”
Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa EAR/Diyoseze ya Cyangugu, Past. Ariho Boaz, avuga ko gahunda y’isanamitima n’ubwiyunge kuva iyi Diyoseze yayitangiza mu 2019 mu Turere twa Rusizi na Nyamasheke, yatanze umusaruro.
Ati: “Abakoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bumvaga ko ubwo barangije ibihano gusaba imbabazi abo bahemukiye atari ngombwa. Ariko aho dutangiriye iki gikorwa, tukabigisha tukabasobanurira akamaro ko kwiyunga n’Imana n’abo bahemukiye barabyumvise. Umusaruro umaze kuvamo twishimira ni imiryango 527 imaze gusabana imbabazi no kuzihana, irimo 127 y’uyu Murenge.”
Avuga ko iki gikorwa kiba kireba imiryango yombi aho kuba uwahemutse n’uwahemukiwe gusa,kugira ngo imiryango yongere yiyumvanemo.
Uhagarariye Ibuka mu Murenge wa Nkungu, Mutesa Jean Bosco yavuze ko iki gikorwa cyahinduye cyane imitima muri uyu Murenge, akabishimira Leta n’Itorero EAR/Diyoseze ya Cyangugu.
Ati: “Nka Ibuka turashimira cyane Leta n’iri torero imitima yaruhutse nyuma y’iki gikorwa. Abasaga n’abarebana ay’ingwe babanye neza mu matsinda bahuriramo bakaganira ibibateza imbere, batacyishishanya kuko bababariranye.
Yavuze ko Ibuka igitewe impungenge n’abinangiye,badashaka gutera iyi ntambwe y’ingirakamaro yo gusaba imbabazi, asaba Leta n’amadini n’amatorero gukomeza gufasha ngo n’abo bumve koari igikorwa batagomba gukinisha.
Umukozi ushinzwe imiyoborere myiza mu Murenge wa Nkungu, Ngezahaga Joseph, na we yashimiye abagize uruhare bose muri iki gikorwa yizeza gukomeza gukurikiranira hafi imibanire y’abateye iyi ntambwe, ngo ibere icyitegererezo abacyinangiye na bo bazayitere.





