Abanyamakuru Ruzindana na Umukazana bakoze ubukwe

Abanyamakuru Ruzindana na Umukazana bakoze ubukwe

Abanyamakuru Ruzindana Janvier yasabye anakwa umukunzi we Umukazana Germaine bamaze igihe bakundana, mu birori bibereye ijisho. Ni ibirori byabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki 08 Kanama 2026, aho umuhango wo gusaba no gukwa wabereye mu Karere ka Rubavu ahazwi nko kwa Nyanja byitabirwa n’inshuti n’imiryango.

Inkuru y’urukundo rw’aba bombi yagiye ku mugaragaro ku wa15 Nyakanga 2025, ubwo Ruzindana yatunguraga Umukazana akamwambika impeta amusaba ko bazashyingiranwa maze bagakomezanya urugendo rw’ubuzima undi na we akabimwemerera atazuyaje.

Bashimangiye urukundo rwabo tariki 6 Ukuboza 2025, ubwo bombi barahiraga nta gahato ko bagiye kubana nk’umugore n’umugabo imbere y’amategeko ya Repubulika y’u Rwanda. Umuhango wabereye mu Murenge wa Gisenyi mu Karere ka Rubavu.

Ruzindana na Umukazana basezeranye imbere y’Imana ahitwa Stella Maris Gisenyi, nanone biyakirira kwa Nyanja.

Abanyamakuru Ruzindana Janvier na Umukazana Germaine bakoze ubukwe
Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Nyagatare: Hadutse abiyita abapolisi bakambura moto abamotari  16 Ukwakira 2026 Saa 17:22
  2. Tems yavuze ko kwandika indirimbo bimufasha gukira ibikomere 16 Ukwakira 2026 Saa 17:04
  3. Abacukuzi 160 000 bagiye kwegerezwa itumanaho byoroshye 16 Ukwakira 2026 Saa 16:54
  4. Umucamanza uca urubanza nabi ateza ibibazo aho kubikemura-Mukantaganzwa 16 Ukwakira 2026 Saa 16:42
  5. Ibitero bya Ukraine ku nganda z’u Burusiya ni igisebo – Perezida Trump 16 Ukwakira 2026 Saa 12:48