Nyaruguru: Ibiganiro ku mikoreshereze y’umutungo byakemura amakimbirane mu ngo
Abagizweho ingaruka n’amakimbirane yo mu muryango n’abajyanama ku ihungabana bavuga ko ikibazo cy’amakimbirane gikunze kugaragara mu bice bitandukanye by’igihugu, gishobora gucika igihe habaho kuganira ku mikoreshereze y’umutungo.
Abaganiriye na Imvaho Nshya bavuga ko babona intandaro y’amakimbirane akenshi ashingira ku mutungo kuko iyo umugore n’umugabo bakora imirimo ibasha kubinjiriza amafaranga, bakanaganira ku mikoreshereze yayo nta makimbirane bagirana.
Mutanyagwa Consolée ni umubyeyi ufite umuryango w’abantu umunani. Avuga ko amakimbirane yo mu muryango yamugizeho ingaruka zikagera no ku bana be. Ati: “Amakimbirane yo mu muryango si ikintu cyo kuvugwa kuko nabanaga n’umugabo mu makimbirane, bituma umwana wacu ava mu ishuri amara imyaka irindwi atiga kandi yari umuhanga mu ishuri.”
Akomeza avuga ko umwana we yavuye mu ishuri mu 2018 kubera ko se atumvaga ko umwana agomba kwiga ngo amwishyurire ishuri. Ati: “Icyo gihe yigaga mu mwaka wa gatanu w’amashuri abanza, yongeye gusubira mu ishuri mu 2023 arongera ahera mu wa gatanu. Ubu yiga mu mwaka wa kabiri w’amashuri yisumbuye. Amakimbirane yatumye umwana adindira mu ishuri kuko ubu nibura aba yiga muri Kaminuza.”
Mutanyagwa abajijwe icyabateraga ayo makimbirane, yavuze ko ari ubukene bukabije bari bafite mu rugo. Ati: “Twari abakene ntunzwe no guhingira abandi, umugabo wanjye yari yarabaswe n’ubusinzi kandi dufite abana barindwi bo kwitaho. Nahingiraga amafaranga y’u Rwanda 1 000 ku munsi, akaba ari yo mpahamo ibyo kurya. Ayo umugabo yakoreraga yarayanyweraga ntiyite ku kintu na kimwe cy’ibanze mu rugo, habe n’isabune yo kumesa.”
Akomeza avuga ko amaze gusobanukirwa ko kwibumbira hamwe n’abandi mu matsinda bitanga umusaruro umuntu akiteza imbere, na we yegereye abandi bagore akajya yizigamira. Ati: “Amafaranga nizigamaga mu itsinda nayagabanyaga kuri cya gihumbi nabaga nahingiye. Natangiye kugura amatungo magufi nkabona ifumbire, nanjye ngahinga mu kwanjye nkabona umusaruro. Ntangiye kujya ngurisha ibicuruzwa byiganjemo imboga nkinjiza amafaranga, umugabo yatangiye kugabanya amahane kuko yabonaga ntacyo nkimusaba.”
Yongeyeho ko amakimbirane bayavuyemo nyuma yo gukurikirana inyigisho ku kubaka Umuryango utekanye bakanasezerana mu mategeko, kuko babanaga batarasezeranye.
Yankurije Violette, we avuga ko amakimbirane yagize mu muryango we yayatewe n’ubuharike. Ati: “Umugabo yaramparitse, akajya afata ibyo nejeje akabigurisha abijyana ku wundi mugore. Byanteye ubukene ku buryo twahoraga mu ntonganya bitewe nuko yabijyanaga kandi akagaruka kunsaba amafaranga yo kunywera. Twaje kwigobotora amakimbirane nyuma y’inyigisho twahawe ku kugira Umuryango mwiza utekanye.”
Ntirandekura Chantal ni umujyanama ku bijyanye n’ihungabana, akaba akorera muri ARCT- Ruhuka, yabwiye Imvaho Nshya ko umubare munini w’abantu bahungabanye bakira, ihungabana ryabo riba ryaturutse ku makimbirane yo mu ngo. Ati: “Kuki ikibazo cy’amakimbirane yo mu ngo kitashyirwa mu Mihigo y’uturere ko kimaze gufata indi ntera kandi amakimbirane akaba ari intandaro y’ubukene. Nk’uko izindi gahunda zishyirwa mu Mihigo kandi zigatanga umusaruro n’ikibazo cy’amakimbirane byashoboka.”
Yongeyeho ko amakimbirane arimo gufata indi ntera, kuko ngo usanga abari mu muryango batumvikana, bikabahungabanya, hanyuma bagafata umwanzuro wo kudakomeza kubana bigahererekana, bagahindura ubuzima bikabatera agahinda gakabije. “Ibyo rero bidindiza iterambere kuko ubuzima bwo mu mutwe buba bwahungabanye bituma imitekerereze itaguka umuntu agahera mu bwigunge bigatuma adakora.”
Umuyobozi w’Akarere ka Nyaruguru, Dr. Murwanashyaka Emmanuel, aganira na Imvaho Nshya yavuze ko amakimbirane yo mu muryango inzego zose zifatanya mu kuyarwanya no kuyakumira kandi ko hari ingamba zafashwe.
Ati: “Kubaka Umuryango utekanye bisaba ko buri wese yumva uruhare rwe. Abashakanye, ni ukuvuga umugabo n’umugore ndetse n’inzego z’ubuyobozi. Mu ngamba zafashwe harimo gusezeranya ababana badasezeranye kuko hari abo usanga amakimbirane bafitanye ashingiye ku mitungo.”
Akomeza avuga ko uretse gusezeranya ababana badasezeranye, hari n’inyigisho za GALS zihabwa abubatse ingo by’umwihariko imiryango ibana mu makimbirane kandi inyigisho zatanze umusaruro ku buryo abamaze guhindura imyumvire ubu ari bo bafasha abaturanyi babo guhinduka.
Ubushakashatsi bwakozwe n’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere RGB bwashyizwe ahagaragara muri Gashyantare 2025, bugaragaza ko amakimbirane yo mu miryango mu 2024 yagabanyutse ku kigero cya 4,9% ugereranyije n’umwaka wari wabanje.
Bugaragaza ko amakimbirane yo mu ngo yari ku kigero cya 17% mu 2024, avuye kuri 22%, yariho mu 2023, mu gihe mu mwaka wari wabanje yari kuri 18,6%.
RGB yagaragaje ko guharika no gucana inyuma na byo biri mu byagabanyutse ku kigero cya 4,3% mu 2024, bigera kuri 12,9% bivuye kuri 17% mu 2023.
Ikindi kibazo gikomeje kubangamira umuryango nyarwanda ni ikigendanye n’ihohoterwa rishingiye ku mutungo, nubwo ryagabanyutseho 2,5% mu mwaka ushize.
Ubushakashatsi bwagaragaje ko iri hohoterwa kuri ubu riri ku kigero cya 11,9% rivuye kuri 14% ryariho mu mwaka wari wabanje.
Hari kandi ikibazo cyo guhoza ku nkeke uwo mwashyingiranywe na byo bikunze kugaragara mu ngo zitandukanye. Mu 2024 byari ku kigero cya 13,9% bivuye kuri 16,1%.

