Amerika yongeye kurasa Iran nyuma yo kuyibeshya agahenge

  • KAMALIZA AGNES
  • Nyakanga 30, 2026
  • Hashize iminota 41
Image

Leta Zunze Ubumwe za Amerika zongeye kugaba ibitero biremereye kuri Iran bihitana abantu batutu ku kirwa cya Qeshm, nyuma y’iminsi itanu Perezida Donald Trump avuze ko ahagaritse ibitero kandi ko ari mu biganiro byiza na Iran.

Ibyo bitero byagabwe mu rukerera rwo kuri uyu wa Kane nkuko byemejwe n’Ingabo za Amerika zishinzwe ibikorwa mu Burasirazuba bwo Hagati (CENTCOM), zemeje ko byagabwe mu rwego rwo kwihimura ku gitero cya misile Iran yari yagabye ku ngabo za Amerika ziri muri  Jordania .

CENTCOM yavuze ko ibyo bitero byibasiye ibirindiro byinshi by’umutwe wa Islamic Revolutionary Guard Corps (IRGC), birimo ibigo bikuru biyobora ibikorwa bya gisirikare, ahakorerwa n’ahabikwa misile n’indege zitagira abapilote (drones) n’ibikorwaremezo bifasha ibikorwa bya gisirikare byo mu mazi.

Ibyo bitero byagabwe nyuma y’amasaha make Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, atangaje ko Amerika izagaba ibitero bikomeye cyane kuri Iran. Nyuma y’amasaha make ibyo bitero bigabwe  ibihugu nka  Jordania na Koweït byatangaje ko nabyo byagabweho ibitero na Iran ku butaka bwabyo.

Amerika yari yahagaritse ibitero byayo kuri Iran ku wa Gatanu w’icyumweru gishize nyuma y’ibyumweru birenga bibiri irasa ubutaruhuka.

Aljazeera yatangaje ko ingabo za Iran, IRGC zavuze ko mu gihe cyose Amerika izakomeza kubarasa nta kabuza na bo bazihimura.

  • KAMALIZA AGNES
  • Nyakanga 30, 2026
  • Hashize iminota 41
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE