Zuchu yatangaje ko yitegura kwibaruka imfura ye

Zuchu yatangaje ko yitegura kwibaruka imfura ye

Umuhanzikazi wo muri Tanzania yashyize agaragaza ko yitegura kwibaruka imfura ye, anifuza ko yazaba umwana mwiza. Ni nyuma y’igihe kirekire bivugwa ko yaba yarabyaye imfura ye akaba umwana we na Diamond Platinumz, uwo muhanzikazi yari yabiteye utwatsi avuga ko yatangajwe nuko abantu bavuga ko yabyaye kandi we nk’umubyeyi atazi iby’icyo gikorwa.

Kuri uyu wa Kane tariki 30 Nyakanga 2026, yifashishije imbuga nkoranyambaga ze Zuchu yasangije abamukurikira amafoto amugaragaza atwite avuga ko kuri ubu arimo gufata amafunguro ya babiri aho gufata aye gusa.

Yanditse ati: “Urukundo muri njye rukura buri munsi, kandi ndimo kurya iby’abantu babiri. Nyamuneka uzabe umwana ushishe.”

Iby’uko Zuchu aba yitegura kwibaruka, ubundi bikavugwa ko yibarutse byatangiye kuvugwa mu mpera z’ukwezi kwa Kamena 2026 ubwo havugwaga ko hafashwe amashusho yagaragazaga Zuchu asa n’uhisha inda icyakora icyo Zuchu yirinze kugira icyo abivugaho.

Ni nkuru yakiriwe neza n’abamukurikira biganjemo abazwi mu myidagaduro barimo Jasinta Makwabe, Priscilla Ojo umugore wa Juma Jux, n’abandi bose bamwifuriza ishya n’ihirwe mu rugendo rushya rwo kuba umubyeyi.

Ayo mafoto Zuchu yayasangije abamukurikira nyuma yuko ku wa 12 Nyakanga 2026, yatangaje ko we na Diamond Platnumz batandukanye ndetse batangiye inzira zo gushaka gatanya, nyuma y’imyaka itandatu bari bamaze bakundana.

Zuchu yatangaje ko yitegura kwibaruka imfura ye
Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Twahirwa Alfred yongeye kwiyamamariza kuyobora FERWAHAND 13 Ukwakira 2026 Saa 18:33
  2. Amavubi y’Abagore yasezerewe mu gushaka itike y’imikino Olempike ya 2028  13 Ukwakira 2026 Saa 18:22
  3. Burikantu yinubiye abakenera serivisi z’imbuga nkoranyambaga ku buntu 13 Ukwakira 2026 Saa 16:37
  4. Miss Uwase Vanessa agiye kumurika igitabo ku bikomere yagiriye mu gutwita 13 Ukwakira 2026 Saa 16:29
  5. Israel yanze kwakira indege ya Ethiopian Airlines kubera umupilote wo muri Indonesia 13 Ukwakira 2026 Saa 11:44