Nyagatare: Abuhiza imyaka amazi bishyura mu madolari batakiye MINAGRI 

  • HITIMANA SERVAND
  • Nyakanga 12, 2026
  • Hashize amasaha 6
Image
Igiciro cy'amazi kibangamiye abashoye imari mu buhinzi, ariko bijejwe ko kigiye kuganirirwaho

Ba rwiyemezamirimo batandatu batangiye gukorera mu Cyanya cyahariwe ubuhinzi cya Gabiro (Gabiro Agribusiness Hub) giherereye mu Murenge wa Rwimiyaga n’uwa karangazi mu Karere ka Nyagatare, bagaragarije Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi (MINAGRI) ikibazo cy’ikiguzi cy’amazi buhiza imyaka muri icyo cyanya bagura abahenze, bizezwa ko kizaganirwaho n’inzego bireba kugira ngo zigifateho icyemezo. 

Aba bahinzi bagaragaza ko ikiguzi cy’amazi bakoresha mu bikorwa byo kuhira kiri hejuru cyane kuko banishyura mu madolari ya Amerika, mu gihe bakoresha amazi menshi kugira ngo babashe gukora ubuhinzi bwabo kinyamwuga.

Nk’uko bigaragara ku rutonde rw’ibiciro by’amazi rutangwa n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Amazi, Isuku n’Isukura (WASAC Group), amazi akoreshwa ahadatuwe (Non-Residential) agenerwa igiciro kuri meterokibe aho kuva kuri meterokibe zeru kugeza kuri 50 hishyurwa amafaranga y’u Rwanda 1 037,491 kuri meterokibe, mu gihe abakoresha meterokibe zirenga 50 bishyura 1 058,785 kuri meterokibe. 

Ubwo Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi Dr. Ndabamenye Télesphole yabasuraga ku wa gatandatu tariki ya 11 Nyakanga, ari kumwe na Minisitiri w’Intebe n’abandi bayobozi, bamugaragarije ko ikuguzi cy’amazi bakoresha mu kuhira kibahenda bishimira ko bahawe icyizere cy’uko icyo kibazo kizaganirwaho hagashakwa igisubizo kirambye.

Mutoniwase Sage umuyobozi ushinzwe ibikorwa muri Kompanyi ya KINVEST ihinga imboga n’imbuto, nawe avuga ko imikoranire n’ubuyobozi izabafasha kubyaza umusaruro ubutaka  bakoreraho.

Ati: “Iyo tuganiriye n’ubuyobozi by’umwihariko izi nzego zishinzwe ubuhinzi, bidufasha kunoza imikorere yacu.Twagaragaje ikibazo ku giciro cy’amazi ariko twizejwe ko bizaganirirwaho hagamijwe gufasha abashoye imari muri ubu buhinzi. Ikindi ni uko n’ubuyobozi bw’Inzego z’ibanze badufasha cyane yaba mu kubona abakozi n’ibindi. Twizeye ko iri shoramari twakoze rizunguka rigatanga umusanzu mu kongera ubukungu ku gihugu.”

Augustin Twagirumukiza, Umuyobozi Mukuru wa Agropark Gabiro Ltd, avuga ko bishyura amazi habariwe mu madolari ya Amerika ku buryo iyo ubaze meterokibe ikigo gikenera bashobora gukoresha arenga milliyoni hafi ebyiri z’amafaranga y’u Rwanda kuri hegitari imwe.

Agira ati: “Icyo dusaba Leta ni uko yareba ikiguzi cy’amazi ikakigabanya. Biranashoboka ko ibijyanye no kuyitaho abashoramari babyikorera bagafasha iyo miyoboro y’amazi, icyo bajya bashyiramo ni amafaranga yo gukora iyo miyoboro bikoroha ko babona amazi abahendukiye, bakabona uwo musaruro utuma bagarura ibyo baba bashoye muri ubwo buhinzi.”

Ngarambe Aloyizius uyobora Umushinga wa Gabiro Agri Hub, avuga ko hashowe amafaranga menshi ikigamijwe kikaba ari ugufasha igihugu kwihaza no gutanga Ibisubizo ku baturage.

Ati: “Uyu ni Umushinga wa Leta ugamije gutanga ibisubizo ku mibereho y’abanyagihugu. Igice cy’imbere cyawo cyakorewe kuri hegitari 5 600 ariko uzagurwa ugere kuri hegitari 15 600. Uzakomeza gutanga akazi kajyanye n’ubuhinzi bw’ibigori, urusenda, avoka, soya, imbuto n’ibindi. Uretse gutanga akazi ku bantu benshi uyu mushinga utegerejweho kugira Uruhare mu kwihaza kw’Igihugu.”

Minisitiri Dr. Ndabamenye avuga ko imirimo yo kubyazwa umusaruro iki cyanya yatangiye, gusa abashoramari bakaba hari zimwe mu nzitizi bagiye bagaragaza zisa n’izibakoma mu nkokora, aho yijeje ibiganiro kugira ngo haboneke ibisubizo biboneye.

Ati: “Mu byo twagaragarijwe harimo igiciro cy’amazi bavuga ko Kiri hejuru. Turizeza abashoramari bari gukorera muri iki cyanya ko tugiye gushyiraho ibiganiro bihoraho aho tuzajya turebera hamwe imbogamizi zihari n’uko byabonerwa ibisubizo. Urugero nko ku giciro cy’amazi, uvuga ko gihenze ushingiye no ku byo usarura. Iyo usaruye byinshi hari igihe usanga cya giciro ntacyo kigutwaye bitewe n’icyo ya mazi yakwinjirije.”

Akomeza yizeza aba bashoramari kubaba hafi kugira ngo bajye bungurana inama ku cyarushaho guteza imbere umusaruro w’ubuhinzi muri uyu mushinga Leta yitezeho byinshi birimo gutanga umusanzu ufatika mu kwihaza mu biribwa no gusagurira amasoko. 

Kugeza ubu icyanya gikorerwamo ubuhinzi cya Gabiro kiri gukorerwamo n’abashoramari batandatu, aho ahatunganyijwe hamaze kugezwamo ibikorwa remezo ndetse bikaba biteganijwe ko uzagurwa ubuso bukiyongera, aho abashoramari bakorera bakava kuri Hegitari 4 000 hakagera kuri hegitari 5 600. 

Minisitiri Dr. Ndabamenye
Mutoniwase Sage ushinzwe Ibikorwa muri Kinvest
  • HITIMANA SERVAND
  • Nyakanga 12, 2026
  • Hashize amasaha 6
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE