Ambasade y’u Rwanda muri Mozambique yizihije Kwibohora 32

Ambasade y’u Rwanda muri Mozambique yizihije Kwibohora 32

Tariki ya 9 Nyakanga 2026 Ambasade y’u Rwanda muri Mozambique yizihije umunsi mukuru wo kwibohora ku nshuro ya 32, witabiriwe n’abagera kuri 400.

Ibirori byabereye muri hôtel AFECC Gloria iherereye mu mujyi wa Maputo byitabiriwe n’abarimo abayobozi bakuru ba Leta ya Mozambique, abadipolomate, abahagarariye imiryango mpuzamahanga, Abanyarwanda baba muri Mozambique n’inshuti z’u Rwanda.

Mu ijambo rye Ambasaderi w’u Rwanda muri Mozambique Col (Rtd)Donat Ndamage yagarutse ku mateka yo kwibohora k’u Rwanda, Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, aho abarenga miliyoni bishwe mu minsi 100.

Yashimiye ubuyobozi bwa Leta y’u Rwanda iyobowe na Perezida w’u Rwanda Nyakubahwa Paul Kagame, u Rwanda rwagaruye icyubahiro, icyizere n’uburenganzira bungana ku Banyarwanda bose.

Ambasaderi Ndamage yashimangiye umubano mwiza hagati y’u Rwanda na Mozambique, ashimira cyane ubufatanye buri hagati y’ingabo z’u Rwanda n’iza Mozambique mu kubungabunga umutekano mu ntara ya Cabo Delgado.

Yashimiye kandi Ishyaka rya politiki ryabohoje Mozambique (FRELIMO) ku nkunga ryatanze ku Banyarwanda mu gihe cyo kwibihora na nyuma yaho, avuga ko ari ryo shingiro ry’ubushuti bumaze igihe hagati y’ibihugu byombi.

Umushyitsi mukuru muri ibi birori Nyakubahwa Samaria dos Anjos Filemon Tovela, Minisitiri w’uburezi n’umuco muri Mozambique, washimiye u Rwanda intambwe rwagezeho mu bumwe, iterambere ry’ubukungu n’imibereho myiza.

Yashimiye uruhare rw’ingabo z’u Rwanda mu kugarura amahoro n’umutekano muri Cabo Delgado bafatanyije n’ingabo za Mozambique.

Minisitiri Tovela yagize ati: “Mozambique yiyemeje gushimangira ubufatanye n’u Rwanda mu by’umutekano, ubucuruzi, ishoramari, umuco n’izindi nzego z’inyungu rusange.

Ibirori byaranzwe n’imbyino z’itorero IKIREZI  ry’Ambasade y’u Rwanda muri Mozambique, no kwerekana filimi igaragaza urugendo rw’u  Rwanda mu kwibohora, inagaragaza impinduka u Rwanda rumaze kugeraho n’umurava rukomeje kugira mu mahoro ubumwe n’iterambere.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Ibitero bya Ukraine ku nganda z’u Burusiya ni igisebo – Perezida Trump 16 Ukwakira 2026 Saa 12:48
  2. Hagiye gukorwa filime mbarankuru ku mateka ya Michael Jackson 16 Ukwakira 2026 Saa 12:39
  3. Miss Naomie n’umugabo we bahishuye igitsina cy’umwana bitegura kwibaruka 16 Ukwakira 2026 Saa 10:35
  4. Gen. Mubarakh Muganga yasabye APR FC gushimisha Abanyarwanda 16 Ukwakira 2026 Saa 08:36
  5. Kuva mu 2014 ku Isi hamaze gupfa abana b’abimukira barenga 4 400 16 Ukwakira 2026 Saa 07:25